Kimenyi Yves yahungiye urushako mu Bushinwa

Kimenyi Yves wabaye umunyezamu wa APR FC, Rayon sports, Kiyovu sports na AS kigali yamaze kwerekeza mu gihugu cy’ubushinwa.

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Kimenyi Yves yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombere yerekeza mu Bushinwa.

Kuri uyu wa kabiri tariki 18 Ugushyingo 2025 Laverite.rw twakiye amakuru ava mu bantu bahafi ba Kiminyi Yves ko n’ubwo yerekeje mu Bushinwa atazahatinda kuko hari ibyangombwa azahafatira, mu gihe yabibona akazahita yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari naho azakomereza imirimo itandukanye n’iyumupira w’amaguru.

Kimenyi Yves yerekeje mu Bushinwa nyuma y’igihe kitari gito atabana n’Umugore we Muyango Cloudine, uku gutandukana kwaba bombi bikaba byatumye benshi bibaza niba Kimenyi Yves yaba yahunze urushako, agahitamo kwigendera.

Ku wa 04 Mutarama 2024 ni bwo Kimenyi Yves na Muyango Cloudine witabiye irushanwa rya Miss Rwanda 2019 basezeranye imbere y’amategeko.

Ku wa Gatandatu tariki 06 Mutarama 2024, ni bwo Kimenyi yasabye ndetse akanakwa Muyango, umuhango wabereye kuri Romantic Garden mu gihe basezeraniye imbere y’Imana mu busitani bwa Centerpieces ku Gisozi.

Kimenyi Yves na Muyango bafitanye umwana umwe w’umuhungu.

Bamwe mu bantu bahafi ba Kimenyi Yves iyo muganiriye bakubwira ko kimenyi Yves yagiye hanze afite gahunda ndende kuko n’abantu yari afitiye amadeni yasize amaze kubishyura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *