Umuramyi Vestine uririmabana na murumuna we Dorcas yaciye amarenga ko yaba agiye gutandukana n’umugabo we Idrissa Jean Luc Ouédraogo bamaze iminsi 136 barushinze.
Mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranya mbaga ze yatangaje amagambo akomeye asa nk’uwicuza cyane kuba yarashyingiranwe na Idrissa Jean Luc Ouédraogo.
Yagize ati “Uyu munsi ubuzima mbayeho si bwo nahisemo, ndi mu bihe bingoye kandi si byo nkwiye. Ndabizi ko nagize amahitamo mabi mu buzima bwanjye, ariko ntakundi. Imana yemera ko ibintu bimwe bitubaho kugira ngo tubyigiremo, narize bihagije. Nta mugabo uzongera kumbeshya ukundi ngo anyangirize ubuzima.”
Vestine kandi muri ubu butumwa yatanze agaragara nkufite agahinda yatewe no gushaka.
Yagize ati “Ubutaha ninjya guhitamo umugabo tuzabana, azaba ari uwo tuziranye neza, nzi umuryango we ndetse na buri kimwe kuri we. Nta muntu uzongera kunkoresha ukundi.”
Uyu muramyi Vestine iyo urebye kuri konte ye ya Isitogarame usanga amafoto ye yose arikumwe n’Umugabo we Jean Luc Ouédraogo yamaze kuyasiba.
Ibi akaba aribyo benshi bahereyeho bavuga ko ubutane(Divorce) ivuza ubuhuha muri uru rugo, dore ko na nyiri ubwite yatangaje ko ubutaha azahitamo neza uwo abazabana.

