Musanze FC yanyagiye Tony Academy imvura y’ibitego mu mukino wa Gicuti

Kuri uyu wa gatandatu ikipe ya Musanze FC yakinnye umukino wa gicuti na Tony Academy, Musanze FC iyinyagira ibitego 7:1.

Wari umukino uryoheye ijisho nkaho mu gice cya mbere abakinnyi ba Tony banyuzagamo bakataka izamu rya Musanze FC, ibi byaje gutuma hakiri cyane nimero 10 wa Tony yategewe mu rubuga rw’amahina maze umusifuzi atanga Penelite yatewe n’uyu musore nimero 10 witwa Cyusa Abanganyingabo Arnold. wari ukorewe ikosa maze ayinjiza neza, Tony iba ibonye igitego hakiri kare.

Musanze FC nyuma yo gutsindwa iki gitego yabaye nk’ikangutse itangira kwataka Tony itababariye ibi byaje gutuma ibona koruneri nyinshi naza kufura, Musanze FC yakomeje kwotsa igitutu Tony nkaho Katembo wa Musanze FC yateye ishoti rikomeye mu izamu ariko umuzamu wa Tony umupira awushyira muri Koruneri nayo itagize icyo itanga.

Habura iminota mike ngo igice cya mbere ngo kirangire Musanze FC yabonye igitego cyo kugombora cyatsinzwe na nimero 8, nyuma y’iminota 2 Musanze FC yabonye ikindi gitego cya kabiri, ni ibitego byatsinzwe na Kamazi Ashraf na Hakizimana Tity.

Igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Musanze FC k’uri kimwe cya Tony.

Mu gice cya kabiri, Musanze FC yinjijemo ikipe yayo ya mbere irimo Muhire Anicet, Ntijyinama Patrick, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Nkurunziza Félicien, Murangamirwa Charles, Rugema Ghislain, Bizimungu Omar, Mutsinzi Charles, Tuyisenge Pacifique na Christivie Bioko.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga kuruhande rwa Musanze FC, ku munota wa 55 Musanze FC yabonye igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Mutsinzi Charles.

Ku munota wa 58 Tuyisenge Pacifique yatsindiye Musanze FC igitego cya Kane.

Ku munota wa 63 Musanze FC yabonye igitego cya Gatanu cyatsinzwe na Bioko christivie kumupira yari ahawe na Tuyisenge Pacifique, k’umunota wa 67 Chabalala yatsindiye Musanze FC igitego cya Gatandatu.

Ku munota wa 88 Musanze FC yabonye ikindi gitego cya karindwi cyatsinzwe na Sunday Inemesit Ekang.

Umukino warangiye ari ibitego birindwi bya Musanze FC kuri kimwe cya Tony Academy.

Tony Academy niyo yari yakiriye uyu mukino ku kibuga cyayo gishya iherutse kwuzuza cya Tapi kiri ahahoze ikibuga cya Ecole de Science de Musanze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *