Ikipe ya Rayon sports yatandukanye n’uwari umutaza wayo Afhamia Lotfi n’umwungiriza we Azouz Lotfi.
Ikipe ya Rayon sports nyuma yokubona umusaruro muke w’Umutoza wayo Afhamia Lotfi, yafashe umwanzuro wo kumuhagarika ukwezi adatoza ikipe ya Rayon sports ndetse no ku mw’ungiriza we ni uko byagenze.
Uku guhagarikwa kwaba batoza bombi byacaga amaremga y’uko bashobora kwirukanwa nk’uko byagenze ubu.
Mu masaha ya nimugoroba yo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Ugushyingo 2025 ni bwo ikipe ya Rayon sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo yatangaje ko yatandukanye n’umutoza Afhamia Lotfi ndetse n’uwari umwungirije Azouz Lotfi.
Ubuyobozi bwa Rayon sports buvugako batandukanye naba batoza bayo bubahirijw i ikubiye mu masezerano bagiranye, nk’uko umuyobozi wa Rayon sports aherutse kubitangaza yavuze ko buri ruhande reakwifuza gutandukana n’urundi rwakwishyura amezi atatu ubundi bagatandukana, Rayon sports ngo ibi ikaba aribyo yakurikije itandukana n’ababatoza bayo.
Rayon sports yishuye Afhamia Lotfi imishara 3 ndetse n’undi umwe bari bamubereyemo, umutoza Azouz Lotfi we ntacyo abaza Rayon sports kuko Afhamia Lotfi ariwe wemeye kuzajye amwihembera kuyo yahembwe.
Nyamaze n’ubwo Rayon sports yamaze gutandukana n’uyu mutoza hari amakuru avuga ko ishobora kuregwa muri FIFA.
Ibi byashimangiwe nuhagarariye inyungu za Lotfi witwa Hussein Bubuni, mbere y’uko Rayon sports itangaza ko yasezereye umutoza wayo Hussein Boubuni yari yatangaje ko batinjijwe n’uko ibaluwa isohoka ubundi naba bakarega Rayon sports.
Uyu Hussein Bubuni we avuga ko Rayon sports kukigero cya 99% Rayon sports itigeze yubahirizaibiri mu masezerano bagiranye, akaba ariyo mpamvu bishyuza amezi yose umutoza yari asigaje muri Rayon sports.
Uyu Bubuni yatangaje ko ntakabuza Baraza kurenga Rayon sports muri FIFA ndetse ko bafite n’ibimenyetso bihagije.
Afhamia Lotfi mbere y’uko ashyikirizwa ibaluwa imwirukana yari yabanje kwakwa imodoka yari yarahawe na Rayon sports.
Andi makuru yizewe agera kuri Laverite.rw akavuga ko n’inzu uyu mutoza yabagamo Rayon sports yari yarahagaritse kuyishyura.
Afhamia Lotfi yageze muri Rayon sports mu mpeshyi y’uyu mwaka turimo avuye muri Mukura VC.