Rayon sports WFC yatsinze urubanza yari yararezwemo n’Umukinnyi wayo washakaga kwigendera

Niyonshuti Emerance usanzwe ukinira Rayon sports WFC yatsinzwe urubanza yari yararezemo iyi kipe, aho yayisabaga gusesa amasezerano maze yo ikabyanga.

Nyuma y’uko ikipe ya Rayon sports WFC ivuye mu mikino ya CECAFA y’abagore yaberaga muri Kenya, Emerance yareze Rayon sports muri FERWAFA kuko yari imufitiye imishahara y’amezi abiri.

Ubwo Ubuyobozi bwa Rayon sports WFC bwamenyaga ko Emerance yabareze muri FERWAFA bwahise bufata imishahara bari bumubereyemo bayishyira kuri Konte ye.

Emerance amaze kubona ko Rayon sports WFC imwishyuye we yakomeje ikirego cye, aho yaregege Rayon sports WFC ndetse anasaba ko basesa amasezerano, ariko inzego zishinzwe amategeko muri FERWAFA zisanga ingingo yagenderagaho asaba gusesa amasezerano nta shingiro zifite.

Hari ingingo zimwe na zimwe zatumye Niyonshuti Emerance adatsinda urubanza yari yararezemo Rayon sports WFC, harimo ko we ubwo yatangaga ikirego yaravuze ko Rayon sports WFC imurimo imishara y’amezi abiri, ariko abanyamategeko barebye basanga yaramaze kwishyurwa imisharaye binyuze kuri bank asanzwe ahemberwaho.

Indi ngingo yatsinze Niyonshuti ni ivuga ko mu gihe umukinnyi agifite amasezeerano y’ikipe hakagira ibitubahirizwa mu masezerano impande zombi zagiranye, ayiha integuza y’iminsi 30 kugira ngo habe hatekerezwa ku gusesa amasezerano.

Niyonshuti Emerance ntamukino n’umwe yari yakinira Rayon sports WFC kuva Shampiyona yatangira, nyuma yo gutsindwa uru rubanza yasabwe guhita asu ira mu kazi, mu gihe atasubiramo agakomeza gufatwa nk’uwataye akazi.

Amakuru agera kuri Laverite.rw avuga ko ari uko yari yaramaze gusinyira ikipe ya Police WFC [yahoze yitwa APAEL WFC] amasezerano y’imyaka i iri akaba ariyo ntandaro y’igitutu yotsaga Rayon sports WFC ngo basese amasezerano, Kandi afitiye Rayon sports WFC andi y’imyaka ibiri.

Ikipe ya Police WFC yari yaremereye Niyonshuti Emerance kumuhwmba umushara mwiza ndetse bakanamwigusha na Kaminuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *