Umuhanzi Yampano yatakambiye abanyarwanda, yemera ko amashusho y’Urukoza soni ari aye, nyuma y’uko agiye hanze yiha akabyizi n’Umugore we

Uworizagwira Florien wamamaye mu muziki kuzina rya Yampano yanditse ibaluwa isaba imbabazi, ndetse yemera ko amashusho yasohotse arikwiha akabyizi ku mugore we ari aye.

Mu mpera z’icyumweru gishize ni bwo hagiye hanze amashusho yagaragazaga Yampano n’Umugore we bakora imibonano mpuza bitsina, ibi bitashimishije abakunzi be benshi.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo yampano yanditse ibaluwa isaba imbabazi, yavuze mo ko asabye imbabazi abikuye ku mutima, ndetse ngo akaba yaratewe agahinda n’uburyo amashusho ye yagiye hanze.

Yatangiye ibaluwa ye agira ati “Ku Bafana Bange, Itangazamakuru, n’Umuryango w’Abanyarwanda wose,
Nanditse ibi n’umutima ubabaye, nka Yampano, umuhanzi mwashyigikiye kandi mwishimira mu rugendo rwanjye mu muziki. Mbere na mbere, ndashaka gusaba imbabazi bivuye ku mutima ku bw’agahinda n’umubabaro byatewe n’ibyabaye vuba aha byo gushyira ahagaragara videwo yihariye ku buryo budakurikije amategeko. Ibi byabaye ihohoterwa rikomeye kandi ribabaza cyane, kandi ndicuza nanasaba imbabazi uwariwe wese iyi video
yaba yagezeho, abafana banjye, itangazamakuru ndetse n’umuryango wacu w’Abanyarwanda dusangiye ufite indangagaciro zo kwiyubaha
Iki kibazo kirimo gukorwaho iperereza n’inzego zibishinzwe, na polisi, zirimo gukorana umwete kugira ngo zimenye ukuri kandi zihane ababigizemo uruhare. Ndimo ndafatanya nabo byimazeyo kandi nizeye inzira yo gutanga ubutabera. Hagati aho, ndasaba buri wese cyane cyane abashobora kuba bagisangira cyangwa bakwirakwiza video kubihagarika ako kanya. Ibikorwa nk’ibi ntabwo byemewe ahubwo ni ibinyuranyije n’amategeko, kuko
bikomeza kwangiza ubuzima bwite, n’isura yange nk’umuhanzi twibuke umuco wacu w’ubumuntu dusangiye
nkabanyarwanda, aho duterana inkunga aho gusenyana. Aho gukurura amacakubiri, ndasaba ko twibanda ku gukira no guterana imbere. Ku bafana banjye: Urukundo rwanyu n’inkunga byanyu byambereye ishingiro ry’intsinzi yanjye, kandi niyemeje gukomeza guhanga umuziki mwiza
uduhuza. Ndasezeranya ko nzabivamo nkomeye cyane, mpanga indirimbo
zubaka n’umuryango Nyarwanda. Murakoze, kwihangana, no gukomeza kunshyigikira muri ibibihe bigoye.”

Andi makuru ahari akaba avuga ko uwakwirakwijw aya mashusho ari umuhungu babanaga munzu witwa Pazzo nk’uko Yampano yabihamirije The new times.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *