Kivumbi king mu muryango umwerekeza muri 1:55 AM ya Coach Gael

Kuva mu minsi yashize byagiye bivugwa ko umuraperi Kivumbi King yaba ari mu muryango umwinjiza muri 1:55 AM, bagatangira gukorana nk’umuhanzi bareberera inyungu yiyongera kuri Bruce Melodie, Ross Kana na Kenny Sol ubwo bari bakibarizwamo.

Amakuru yavuzwe kenshi ariko icyo gihe impande zombi zose zakomeje kubigendera kure, bakavuga ko bakorana bisanzwe aho Kivumbi King ashobora kuza gutanga umusanzu mu kwandika indirimbo cyane ko ari umwe mu banditsi beza dufite mu Rwanda.

Bongeye kuvugwa cyane mu minsi ishize ubwo byamenyekanaga ko Kivumbi King ari we wanditse indirimbo ya Bruce Melodie na Diamond Platnumz kugeza n’ubu yaheze mu kirere. Icyo gihe nk’ibisanzwe Kivumbi yabajijwe niba Hari gahunda yo kujya muri 1:55 AM ihari aryumaho.

Nyuma Kivumbi King yatangiye kujya agaragara agendana cyane n’abo muri 1:55 AM barimo Bruce Melodie, Kenny Mugarura na Coach Gael mu birori bitandukanye by’umwihariko ibyaberaga muri Kigali Universe, bishimangira ko bafitanye umubano udasanzwe ufite ikiwihishe inyuma.

N’ubwo ibi bivugwa gutyo Laverite.rw twakiriye amakuru avuga ko Kivumbi King na 1:55 AM ibiganiro bimwinjizamo byamaze kurangira igisigaye ari ukubitangariza Abanyarwanda.

Ibi kandi bikomeje gushimangirwa na Kenny Mugarura, Umuyobozi wa 1:55 AM uri guca amarenga ko Kivumbi King yamaze kugeramo, bitewe n’uburyo ari gushyigikira indirimbo ye yitegura gushyira hanze yise ‘Macarena’, akabikora afatanyije n’abandi bakorera muri iyi nzu.

https://www.instagram.com/stories/cm.kenny/3758476421178875322?utm_source=ig_story_item_share&igsh=eGhuZ202YnM0M21l

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *