Mutesi jolly yaguze umwenda wa PSG akayabo, Abana 100 bishyurirwa amashuri, ibyaranze ‘The Sherrie Sliver Gala’ bitangaje

Ku munsi w’ejo washize ku wa Gatandatu tariki ya 1 Ugushyingo 2025 ingeri zitandukanye z’Abantu bari bitabiriye ibirori bya ‘The Sliver Gala’ bitegurwa na Sherrie Sliver washinze umuryango wa ‘The Sherrie Sliver Foundation’ ufasha abana kuzamura impano zabo.

Ni ibirori byari bibereye ijisho byitabiwe n’ibyamamare bitandukanye bya hano mu Rwanda, ibi birori byabereyemo ibikorwa bitandukanye, nka jezi ya PSG yaguzwe na Mutesi jolly, umuziki, imideli n’ibindi bitandukanye.

Sherrie Sliver umutwe mu bkobwa bamaze kubaka izina rikomeye mu myidagaduro yo mu Rwanda yahaye ikaze abari bitabiye ibi birori, agaragaza ko icya mbere cyatye abitekereza yashakaga gufasha urubyiruko rufite impano, Yaba mu kuzimurika no mu bundi buryo bishoboka bwarifasha kwiteza imbere no kugirira umumaro igihugu.

Ibi birori kandi byitabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’iterambere ry’Ubuhanzi , Umutoni Sandrine, aho nawe yashimiye cyane Sherrie Sliver.

Yavuze ko urugendo rw’umuhanzi rutangirira ku Kwizera impano, inzozi, no kwizera ko ubuhanzi buzahora ari imbarutso y’iterambere ry’imibereho y’abantu.

Yashimangiye ko Leta y’u Rwanda iyobowe na na Nyakubahwa Perezida wa Paul Kagame, yashyize imizi kuri uwo mugambi wo guteza imbere ubuhanzi.

Yagize ati ” Twiyemeje gushyira ubuhanzi n’ubugeni mu mutima w’imbarutso y’impinduka z’igihugu cyacu.”

Ibihe by’ingenzi byaranze ‘The Sherrie Sliver Gala’

Muri ‘The Sherrie Sliver Gala’ habereyemo ibikorwa bitandukanye byose bigamije gukusanya amafaranga yogufasha urubyiruko ruba muri Sherrie Sliver Foundation, Muri ibyo bikorwa harimo ibihembo byatanzwe.

Hatanzwe igihembo cy’uwari wambaye neza, iki gihembo cyari gihataniwe n’ibyamamare bitandukanye aribo Mutesi jolly, Miss Nishomwe Naomie, Juno Kizigenza, Ross Kana, Tanga Design, Olivia the Design na Anitha Urayeneza nyiri Romantic Garden.

Iki gihembo cy’uwambaye neza cyegukanwe na Bwiza, aho yahawe 1000$. Bwiza ni kunshuro ya kabiri yegukanye iki gihembo kuko n’icyumwaka ushize niwe wa yegukanye.

Muri ibi birori hagurishijwr umwenda w’ikipe ya PSG yo mu Bufaransa wanditsweho n’abakinnyi batandukanye b’iyi kipe, uyu mwenda waguzwe na Mutesi jolly 1000$(arengaho gato Miliyoni 1,400,000).

Mutesi jolly yaguze uyu mupira agamije kuwugira umutako iwe murugo mu nzu nshya aherutse gutaha yuzuye imutwaye Miliyali 1 Frw, yawuguze ahigitse abatari bake bawushakaga aho bo batanganga 700$ yonyine.

Hanatanzwe kandi igihembo cy’Umubanzi w’imideli mwiza, ni igihembo cyegukanwe n’abitwa ‘Icyacumi’. Nahembwe 5000$ na internet ya Canal box y’amezi atandatu.

Muri ibi birori kandi Bk Foundation yakoze igikorwa cyiza aho yemereye kwishyurira amashuri abana 100 bo muri Sherrie Sliver Foundation, amashuri yabo haba abiga mu ya Leta cyangwa mu y’igenga.

Juno Kizigenza, Massamaba Intore, Butera Know less, Chella wo muri Nigeria na Sherrie Sliver afatanyije n’abana yahurije muri Sherrie Sliver Foundation, ni bo basusurukije abari bitabiye ibi birori bya The Sherrie Sliver Gala.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *