Nta byera ngo de! Ikipe yo muri Sudani yari yasabye gukina muri shampiyona y’u Rwanda yikuyemo ku itegeko ry’umuherwe, Andi nayo ahabwa itegeko rikomeye

Imwe mu makipe atatu yo muri Sudani yari yasabye gukina muri shampiyona y’u Rwanda ya 2025/2026 yamaze kwikuramo, Abiri asigaramo ariko Federasiyo y’umupira w’amaguru iwabo ibaha itegeko bagenderaho.

Mu minsi ishize ni bwo amakipe atatu yo muri Sudani ariyo Al-Merreikh, Al-Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani yari yasabye ko yaza gukina muri shampiyona y’u Rwanda sezo ya 2025/2026 ku bw’impamvu z’umutekano muke uri iwabo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 10 Ukwakira 2026 Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) ni ho ryasohoye itangazo rivuga ko ikipe ya Al Ahli SC Wad Madani itacyitabiye Shampiyona y’u Rwanda nk’uko yari yabisabiye.

Mu itangazo ryasohowe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) bagize bati “Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda(FERWAFA) riramenyesha abakunzi b’umupira w’amaguru ko, ku mpamvu zayo bwite, ikipe ya El Ahil S.C Wad Madani yo muri Sudani, yari iherutse gusaba kwitabira shampiyona ya Rwanda Premier League 2025-2026, itakitabiriye irushanwa ry’uyu mwaka.”

Mbere y’uko iri tangazo rijya hanze amakuru y’uko iyi kipe yasezeye yari yabanje kuvugwa.

Laverite.rw twakiye amakuru avuga ko impamvu yateye iyi kipe gusezera ari uko umuyobozi w’iyi kipe ya El Ahil SC Wad Madani yahoze ari umuyobozi wa Al-Hilal Omdurman bityo ko bose batahurira mw’irushanwa rimwe.

Indi mpamvu nayo yatumye iyi kipe yikura muri shampiyona y’u Rwanda ni uko abayobozi b’ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani (SFA) baherutse gukora inama bakanzura ko shampiyona yo muri Sudani izakinwa, ariko igatangira muri Mutarama 2026, Aya makipe yasabye gukina shampiyona zo mu mahanga yahise amenyeshwa ko Shampiyona izakomeza ko agomba kureka akazakina shampiyona y’iwabo.

Ariko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Sudani (SFA) ryashyizeho andi mahitamo avuga ko mu gihe hari amakipe atakwemera gutegereza muri Mutarama 2026 ngo Shampiyona yabo itangire basiga amakipe yabo y’abatarengeje imyaka 21 akaba ariyo azakina muri Shampiyona ya Sudani ubwo izaba itangiye.

Al-Merreikh na Al-Hilal Omdurman zo zameze kwemera ko zisiga amakipe yabo y’abatarengeje imyaka 21 ariko akaza gukina muri shampiyona y’u Rwanda sezo yose.

Ikipe ya El Ahil SC Wad Madani yo yahisemo gutegereza shampiyona y’iwabo igatangira, ari ko mu mpamvu zabiteye harimo ko umuyobozi w’iyi kipe yamenye amakuru ko ikipe ya Al-Hilal Omdurman yahoze ayobora nayo yasabye gukina muri shampiyona y’u Rwanda ya 2025-2026, maze we agahitamo gukuramo ubusabe bw’ikipe ayoboye.

Iri tangazo risohitse nyuma y’uko ahari ejo ku wa Gatatu Perezida wa FERWAFA, SHEMA NGOGA Fabrice, yahuye na Nyakubahwa Khalid Musa Dafalla, Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda, baganira ku bijyanye no kwemererwa kw’Amakipe ya Sudani kuzakina muri Rwanda Premier League 2025–2026 n’ubufatanye mu guteza imbere ruhago hagati y’ibihugu byombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *