Kuri uyu wagatandatu Kiyovu sports yakinnye na APR FC mumukino w’Umunsi wa Gatanu wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda maze bagwa miswi.
Ni umukino watangiye kw’isaha ya sa cyenda zuzuye, umukino watangiye ubona ko amakipe yombi afite ishyaka ryo gushaka insinzi ariko mu minota ya mbere ikipe ya Kiyovu sports wabonaga ko igerageza kwataka cyane izamu rya APR FC.
Akantu ku kandi mu byaranze umukino.
Ubwo uyu mukino watangiraga ku munota wa 2 Ronald Ssekiganda wa APR FC yatakaje umupira ariko abakinnyi ba Kiyovu sports bawuteye mw’izamu abakinnyi ba APR FC bawukuraho, ku munota wa 3 Kiyovu sports yabonye koruneri ya mbere ariko itaragize ikivamo, ku munota wa 6 Niyigena Clemment yateye ishoti mw’izamu ariko umuzamu wa Kiyovu sports awukuramo, ku munota wa 7 Hakim Kiwanuka wa APR FC yanyuze kuruhande rw’iburyo acenga abakinnyi ba Kiyovu sports ariko umupira uramurenga.
APR FC yakomeje kwataka izamu rya Kiyovu sports nkaho ku munota wa 11 Hakim Kiwanuka yongeye kuzamukana umupira neza ariko atanze pase yanyuma igana mw’izamu habura utsinda igitego wifatirwa n’abakinnyi ba Kiyovu sports, ku munota wa 14 Kiyovu sports yabonye kufura yambere yatewe na Nsanzimfura Keddy wateye ishoti rikomeye ariko Ishimwe Pierre umuzamu wa APR FC arikuramo umupira ujya muri Koruneri, ni koruneri nayo itaragize icyo itanga.
Ku munota wa 17 kugeza ku wa 19 APR FC yari yakambitse imbere y’izamu rya Kiyovu sports iyataka bikomeye, ku munota wa 20 Moise Senja wa kiyovu sports yateye ishoti mw’izamu rya APR FC ariko umuzamu Pierre awukuramo, ku munota wa 21 APR FC yabonye kufura yatewe na Cloude Niyomugabo ariko abakinnyi ba Kiyovu sports bari bahagaze neza umupira uruhukira mu birenge byabo.
Ku munota wa 23 Cedric Amissi wa Kiyovu sports yavuye mu kibuga kubera ikibazo cy’imvune yari yagize mw’itako ariko kidakanganye yasimbuwe na Uwineza Rene, ku munota wa 29 Ronald Ssekiganda wa APR FC yakoze umupira mu rubuga rw’amahina ariko umusifuzi ntiyatanga penalite kubera ko umupira wari wabanje kwidunda hasi ni umupira wari uvuye kuri kufura kw’ikosa ryari rikorewe Uwineza Rene, ku munota wa 32 William Togui wa APR FC yateze Uwimana Yakubu maze umusifuzi Rulisa Patience wari uyoboye uyu mukino atanga kufura yatewe na Nsanzimfura Keddy ariko umupira unyura iruhande gato y’izamu, ubwo yari kufura ya Gatatu ku ruhande rwa Kiyovu sports, ku munota wa 37 Kiyovu sports yabonye indi kufura yari hafi y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri.
Ku munota wa 39 APR FC yabonye kufura ya kabiri kw’ikosa ryari rikorewe umugande Denis Omedi iyi kufura yatewe na Ruboneka jean Bosco ariko isanga Denis Omedi ahagaze neza ashyize mw’izamu basanga yaraririye.
Ku munota wa 41 APR FC yabonye uburyo bwari kuvamo igitego aho Niyomugabo Cloude wa APR FC yakase santere isanga Mahamadou Lamine Bah wa APR FC ahagaze neza ashyize mw’izamu n’Umutwe usanga umuzamu Byenvenue Desira ufatira Kiyovu sports ari maso awukuramo, ku munota wa 43 APR FC yabonye koruneri yatewe na Ruboneka jean Bosco ariko bakinnyi ba Kiyovu sports bawasubiza muri Koruneri yatewe ku munota wa 44 ariko nayo ntagihambaye cyayivuyemo, iminota 45 isanzwe y’igice cya mbere yararangiye maze umusifuzi yongeraho iminota 2 muri iyo minota Kiyovu sports yabonye mo kufura yo mu kibuga hagati, igice cya mbere cyarangiye ari ubusa k’ubusa.
Igice ya kabiri cyakereweho iminota ibiri kubera habanjwe kuzirika urucundura rwari rugiye kurindwa n’umuzamu Pierre wa APR FC, ku munota wa 47 APR FC yabonye kufura kw’ikosa ryari rikorewe Ruboneka jean Bosco ni kufura yatewe na Niyomugabo Cloude ariko Niyigena Clement ashyize mw’izamu n’umutwe umuzamu wa Kiyovu sports awukuramo.
Ku munota 51 Ruboneka yakorewe ikosa mu rubuga rwa APR FC, ku munota wa 54 Kiyovu sports yabonye kufura ariko nayo ataragize ikiyivamo gihambaye, ku munota wa 9 Kiyovu sports yongeye kubona kufura hafi n’umurongo ugabanya mo ikibuga kabiri yaratewe ariko abakinnyi ba APR FC bahita bashyira umupira muri koruneri yatewe kuri uwo munota wa 54, ku munota wa 54 Ronald Ssekiganda wa APR FC yakiniye nabi umukinnyi Uwineza Rene maze umusifuzi amuha ikarita y’umuhondo ari nayo ya mbere yari ibonetse mu mukino ndetse anatanga kufura ku ruhande rwa Kiyovu sports ni kufura yatewe na Nsanzimfura Keddy ariko Niyigena Clement ntiyatuma umupira ugera k’umuzamu Pierre ahita awukuraho.
Ku munota wa 65 APR FC yabonye kufura yatewe na Ruboneka ariko umupira awutera hanze y’izamu, ku munota wa 65 APR FC yakoze impinduka 2 za mbere aho Mahamadou Lamine Bah yasimbuwe na Niyibizi Ramadhan naho Denis Omedi aha umwanya Mugisha Girbert bakunze kwita Barafinda, ku munota wa 69 Kiyovu sports nayo yakoze impinduka aho Rukundo Abdourhmani yasimbuye Niyo David, ku munota wa 75 Yakubu Uwimana yateye ishoti rikomeye mw’izamu rya APR FC ariko Pierre wari uhagaze neza umupira awushyira muri Koruneri nayo itaragize icyo itanga.
Ku munota wa 77 Kiyovu sports yakoze izindi mpinduka ebyiri icyarimwe, ku munota wa 79 APR FC yakoze izindi mpinduka aho Hakim Kiwanuka yahaye umwanya Iraguha Hadji.
Ku munota wa 80 Ronald Ssekiganda wa APR FC yahwe ikarita ya kabiri y’umuhondo kw’ikosa yari akoze nk’ibisanzwe hahise hubahirizwa itegeko rivuga ko umukinnyi iyo abonye amakarita abiri y’umuhondo mumukino umwe ahita ahabwa ikarita itukura agasohoka mu kibuga, ku munota wa 87 Kiyovu sports yabonye koruneri nayo itaragize ikiyivamo gihambaye, ku munota wa 88 Umuzamu wa Kiyovu sports James Bienvenue Desire yahawe ikarita y’umuhondo kubera gutinza umukino, ku munota wa 89 APR FC yabonye koruneri nayo itaragize icyo itanga nk’izari zabanje.
Iminota 90 isanzwe y’umukino yararangiye umusifuzi yongeraho iminota 5 y’inyongera, ku munota wa 4 w’nyongera Uwimana Yakubu wa Kiyovu sports yateze Ruboneka ahita ahabwa ikarita y’umuhondo, kumunota wa nyuma w’inyongera APR FC yabonye koruneri 2 icyarimwe ariko APR FC ntiyabashije kuzibyaza umusaruro nk’amahirwe yanyuma yari ibonye.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya ubusa k’ubusa, ni umukino wari witabiwe n’abayobozi bo mungeri zitandukanye ku mpende z’amakipe yombi.
APR FC itakaje amanota abiri mu gihe mukeba wayo Rayon sports yo yabonye amanota 3 imbumbe ubwo yatsindaga Amagaju yo Mubufundu igitego kimwe ku busa.

