Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryemereye amakipe yose 16 akina muri Shampiyona y’u Rwanda ubufasha bw’amafaranga angana na miliyoni 75,000,000 Frw, bivuze ko buri kipe izahabwa arenga miliyoni 4.
Ni amakuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 24 Ukwakira 2025, Amakipe yose 16 akina muri Shampiyona y’u Rwanda buri kipe izahabwa Miliyoni 4,500,000 Frw, aya mafaranga akaba ari ayo gufasha amakipe gukomeza kwitegura neza imikino ya Shampiyona irimo gukinwa, ndetse akaba ari na nkunganire kubera ko muri Shampiyona y’u Rwanda hongewemo amakipe atatu yo muri Sudani ariyo Al Hilal Omdurman, Al Ahli SC Wad Madani na Al Merreikh, kwemerera aya makipe byatumye buri kipe ku mikino yari kuzakina hiyongeraho imikino 6.
Amakuru Laverite.rw yamenye avuga ko aya mafaranga azaba yageze ku mu konte ya makipe mbere y’uko umunsi wa 6 wa Shampiyona ukinwa, bivuze ko aya mafaranga azahabwa aya makipe bitarenze mu cyumweru gitaha.
Nyuma y’uko FERWAFA ifashe uyu mwanzuro wo guha miliyoni 4.5 amakipe akina muri Shampiyona y’u Rwanda, FERWAFA irigutegura uburyo amafaranga yahabwaga ikipe yatwaye igikombe cya Shampiyona yakongerwa akava kuri miliyoni 25 akaba yakwikuba kabiri akagera kuri miliyoni 50 Frw muri uyu mwaka w’imikino.
Kuva FERWAFA yabona ubuyobozi bushya buyobowe Mr. Shema Ngoga Fabrice hari impinduka nziza zikomeye zikomeje kugaragara mu mupira w’u Rwanda.
