Uwakoreshejwe agafata amajwi Thaddée Perezida wa Rayon sports yeguye

Rugemana Joclyine uzwi ku kazina ka ‘Mado’ yeguye ku mwanya w’Ubunyamabanga muri Fan Base ya Rayon sports FC, Nyuma y’amajwi yagiye hanze aganira na Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thaddée bavuga ku bandi bayobozi bafatanyije kuyobora Rayon sports.

Kuri uyu wa gatatu ni bwo hagiye hanze amajwi ya Mado aganira na Perezida wa Rayon sports Twagirayezu Thaddée, muri ayo majwi yagiye hanze aba bombi bumvikana bavuga ku bandi bayobozi ba Rayon sports barimo Dr Emile Rwagacondo na Murenzi Abdallah ubarizwa muri Board y’iyi kipe, Muhirwa Prosper na Gacinya Denis bayoborana na Twagirayezu Thaddée muri komite nyobozi.

Muri aya majwi yagiye hanze Mado yunvikana avuga ko abo bayobozi baje kureba umukino wahuje Rayon sports na Kiyovu sports mu rwego rwo gushungera iyi kipe ngo itsindwe.

Aba bayobozi bavuzwe muri ayo majwi yagiye hanze bose byagiye bivugwa ko batavuga rumwe mu miyoborere y’iyi kipe ikunzwe n’abatari bake.

Amakuru agera kuri Laverite.rw aremeza ko Mado yamaze kwegura ku mirimo yari ashinzwe, Mado kandi niwe ushyirwa mu majwi ko ariwe wakoreshejwe maze agafata amajwi Perezida wa Rayon sports.

Ejo hashize ku wa kabiri, tariki ya 21 Ukwakira 2025, Rugemana Jocelyne Mado ntiyitabiriye inama ya komisiyo yashyizweho n’inteko rusange yo kwiga uburyo hashyirwaho amategeko agenga Rayon sports Association, muri iyi nama Mado yari yasimbujwe undi.

Kwegura kwa Mado bivugwa ko bifitanye isano n’amajwi yagiye hanze.

Muri Rayon sports kandi hari amakuru avuga ko hari bamwe mu bayobozi bayo baba bashaka gutsindisha Rayon sports nk’iturufu yo kubafasha kweguza Twagirayezu Thaddée cyangwa nawe akaba yafata umwanzuro wo kwegura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *