Al-Merreikh n’andi makipe abiri yo mu mahanga yemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda, Asamirwa hejuru

Amakipe atatu yo muri Sudani yari yasabye gukina muri shampiyona y’u Rwanda yamaze kwemererwa.

Mu minsi yashize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru avuga ko hari amakipe yo muri Sudani yasabye gukina muri shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/2026, kw’ikubitiro hari hasabye amakipe abiri ariyo Al-Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani.

Nyuma yaya makipe niho haje kwiyongeraho ikipe ya Al-Merrekh, aya makipe yandikiye ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA asaba ko yakina muri Shampiyona y’u Rwanda muri uyu mwaka w’imikino wa 2025/2026.

Izindi nkuru bijyanye wasoma.

Umuganga wa Rayon sports arwariye muri CHUK

Amakuru agera kuri Laverite.rw yemeza ko aya makipe uko ari 3 yamaze kwemererwa gukina muri shampiyona y’u Rwanda ndetse n’ingengabihe ya Shampiyona ivuguruye irimo aya makipe ikaba yamaze gukorwa.

Aya makuru kandi yahamijwe n’Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa mu Rwego rugenzura Shampiyona y’u Rwanda (Rwanda Premier League), Bigirimana Augstin, yabwiye RBA ko bamaze gutegura uko ayo makipe yakwinjizwa muri Shampiyona ndetse n’ingengabihe ivuguruye yamaze gukorwa, ikaba isigaye kwemezwa.

Mu mpamvu aya makipe yatanze asaba kuza gukina muri shampiyona y’u Rwanda harimo ko iwabo hari ibibazo by’umutekano muke bityo shampiyona y’iwabo ikaba yarahagaze.

Ubusanzwe Shampiyona y’u Rwanda ikinwa n’amakipe 16 bivuze ko mu gihe hakongerwa mo aya makipe umubare wakwiyongera akaba amakipe 19, amakuru atugeraho avuga ko aya makipe azakomereza aho shampiyona izaba igeze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *