Umuganga wa Rayon sports arwariye muri CHUK

Ikipe ya Rayon sports yitegura gukina n’Amagaju umuganga wayo arwariye mu bitaro.

Umuganga usanzwe uvurira ikipe ya Rayon sports Mugemana Charles arwariye mu bitaro bya CHUK i Kigali, Umunyamakuru wa Laverite.rw ntiyabashije kumenya indwara Yaba arwaye ariko abantu bo mumuryango we nabo bemeza ko uyu muganga usanzwe uvura abakinnyi ba Rayon sports arwaye.

Mugemana Charles amaze imyaka 30 ari umuganga wa Rayon sports, yatangiye kuvura muri Rayon sports kuva 1995 kugeza ubu, Mugemana Charles ni umubyeyi w’umuririmbyi kazi Queen Cha.

Mugemana atuye mu Murenge wa Rwezamenyo akaba umuforomo wabyigiye. Afite ivuriro rye ku giti cye aho atuye kuko iyo atari mu kazi ka Rayon Sports, aba arikoramo.

Yakoze amahugurwa menshi ajyanye no kuvura abakinnyi yamufashishije kuba ari ku rwego mpuzamahanga.

Izindi nkuru wasoma bijyanye.

Al-Merreikh n’andi makipe abiri yo mu mahanga yemerewe gukina muri shampiyona y’u Rwanda, Asamirwa hejuru

Rayon sports iri kwitegura umukino w’umunsi wa 5 wa Shampiyona izakiramo Amagaju, ni umukino uzaba ku wa Gatanu sa kumi nebyiri n’igice kuri sitade ya Kigali Pele.

Kuri uyu mukino Rayon sports izakoresha undi muganga utari Mugemana Charles wari usanzwe avura abakinnyi bayo.

Rayon sports iri kumwanya wa 2 n’amanota 7 mu mikino ine imaze gukina ya Shampiyona, Police FC y’ambere irayirusha amanota atanu kuko ifite amanota 12 mu mikino ine imaze gukina ya Shampiyona.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *