Theo Bosebabireba urwaje umugore we yahawe Miliyoni 1 Frw

Theo Bosebabireba ukomerewe yahawe Miliyoni 1 Frw n’ltorero riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yahawe Miliyoni 1 Frw n’ltorero riyoborwa na Bishop Prof. Fidèle Masengo mu rwego rwo kumufasha mu burwayi bw’umugore. Amaze igihe akorerwa ‘Dialyse’ inshuro eshatu mu cyumweru, kugeza magingo aya.

“Dialysis” ni uburyo bwo gusukura amaraso iyo impyiko z’umuntu zitagikora neza.

Theo Bosebabireba ubwo yari ahawe umunota wo kugira icyo avuga yahishuye ko ubwo yari yatumiwe kuri TV 10 na bwo yahakuye ubufasha bwa Miliyoni 1 Frw yavuzeko kandi ari gutera intambwe yo gusohoka mu kibazo afite.

Theo Bosebabireba yashimiye iri torero nyuma yo guhabwa aya mafaranga. Ati: “Ndashimira iri torero, ndatekereza ko kuva igihe izi nkuru zagiriye hanze ni ryo torero rya mbere mpagazemo ‘mu mpere Imana amashyi kuba ari hano ntangiriye’. Ntabwo ari ubwa mbere nza hano nta nubwo ari ubwa kabiri”.

Yavuze ko asanzwe abizi ko iri torero rimukunda ariko atari azi ko ryamutekerezaho kuri uru rwego. Ati: “Iri ni itorero nsanzwe nzi ko munkunda ariko ntabwo nari nzi ko muzantekerezaho kuri uru rwego mbishimiye Imana ndi imbere yanyu. Nshiye mu bintu bikomeye kugera ku rwego mwabonye biriya byatambutse ariko ubu nejejwe no kuba abantu baratekereje bataranamvugishije bakampamagara bangirira neza rero Imana ibahe umugisha.”

Uretse kuba ari iri torero rifashije Theo hari n’Abantu ku giti cyabo bagiye bafasha uyu muhanzi nk’uko yagiye abitangaza mu bihe byatambutse.

Mu biganiro Theo yagiye akora ntiyahwemye ku garagaza ko yavuje umugore we uko yari ashoboye ariko ubushobozi yari afite bukaza gushira akaba ariyo mpamvu yahisemo kwitabaza ubudasha bw’abantu batandukanye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *