Ingabo za RDC zikanze AFC/M23 zihungishiriza intwaro mu Burundi

Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kimaze igihe muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kiri guhungishiriza intwaro mu bigo bya Gisirikare byo mu Burundi harimo icya Mudubugu.

Igabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziherereye Uvira zifite impungenge ko umutwe wa AFC/M23 ushobora gutangiza urugamba rwo gufata Uvira, akaba ariyo mpamvu bahisemo guhungishiriza ibikoresho byabo mu bigo bya Gisirikare byo mu Burundi.

Mu ntangiriro za 2025 ubwo AFC/M23 yafataga Goma na Bukavu yahafatiye ibikoresho by’ingabo za RDC birimo n’indege z’intambara, Ubu ingabo za RDC ziri Uvira zikaba zifite ubwoba ko bishobora kwongera kubagendekera uko.

Ubuyobozi bwa AFC/M23 n’ubwa RDC bariu biganiro by’amaboro biri kubera i Doha muri Qatar, AFC/M23 yateguje ko mu gihe ibi biganiro by’amaboro bitagenda neza bazakomeza urugamba, bakagera i Kinshasa mu murwa mukuru wa RDC.

Patrick Busu Bwa Ngwi Nshombo Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizeho na AFC/M23, tariki ya 19 Ukwakira yabwiye abaturage batuye muri santere ya Kamanyola ko abarwanyi babo bateganya gutangira urugamba rwo gufata Uvira mu munsi mike.

Yagize ati “Gen Maj Sultani Makenga yambwiye ati ‘Genda uganire n’abavandimwe banjye bari hariya Kamanyola, ubabwire ko mu minsi mike tuzajya gufata Uvira’.”

Umutwe wa AFC/M23 wariyubatse bikomeye kuko uherutse kunguka abarwanyi barenga 16,000 batorejwe mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo na Tshanzu muri Teritwari ya Rutshuru.

Ikinyamakuru Africa Intelligence giherutse gutangaza ko AFC/M23 iherutse kohereza intumwa mu Burundi kuganira na Perezida Evariste Nadayishimiye, zikamusaba gukura ingabo ze muri Uvira no mu bindi bice zirimo muri Kivu y’Amajyepfo, izi ntumawa kandi zamenyesheje Perezida Evariste Nadayishimiye ko badashaka guhangana n’ingabo z’u Burundi, ariko ni zikomeza kwivanga muri iyi ntambara, zizaraswaho nk’uko byagenze mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *