Wazalendo yarashe Umusirikare wa RDC ahita yitaba Imana, Abandi barakomereka

Abarwanyi bo mumutwe wa Wazalendo bakozanyijeho n’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu mujyi wa Pinga muri Teritwari ya Walikale, umurwanyi umwe ahasiga ubuzima.

Iri rasana ryabaye ubwo Wazalendo bari bavanye ku rugamba umuntu wakomeretse bageze mu nzira, bahasanga Umusirikare wa RDC wo mu mutwe w’ingabo zishinzwe imyitwarire, bamusaba kubafasha kugeza iyi nkomere ku bitaro bikuru bya Pinga maze arabyanga, Nibwo Wazalendo bafashe umwanzuro wa kurasa uwo musirake ndetse akaba yahise anahasiga ubuzima.

Nyuma y’uko uyu musirikare arashwe kandi agapfa, bagenzi be bo muri uyu mutwe nabo bahise batangira kurasa kuri Wazalendo mu rwego rwo kwihorera, ndetse hakaba hakomeretse babiri muri bo.

Ubwo iri rasana ryabaga abaturage bo mu mujyi wa Pinga bahiye ubwoba , ibi byaje gutuma ibikorwa by’ubucuruzi ndetse n’ibindi bikorwa by’ubukungu bihagarara mu gihe hari hakiri iryo rasana.

Amakuru y’iri rasana yemejwe n’Umuyobozi bukuru bwo muri Gurupoma ya Kisimba iherereyemo uyu mujyi wa Pinga, Aho bemeje ko intandaro yiri rasana ryaturutse ku musirikare wa RDC wasabwe kujyana inkomere ku bitaro akabyanga.

Ubuyobozi bw’Ingabo za Leta bukorera muri Walikale bwahageze, bisaba impande zombi guhagarika imirwano kugirango abateje iki kibazo bakurikiranwe.

Iri rasana ribaye mu gihe Wazalendo ikomeje gufatanya n’igisirakare cya RDC (FARDC) mu ntambara ihanganye mo na M23 iharanira uburenganzira bw’anye-Congo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *