Amakipe abiri Rayon sports na APR FC yamaze guhabwa amafaranga yemerewe na CAF.
Rayon sports na APR FC niyo makipe yari ahagarariye u Rwanda mu mikino ny’Africa uyu mwaka, aho Rayon sports yari ihagarariye u Rwanda muri CAF confederations cup naho APR FC yo yariri muri CAF Champions League, aya makipe yombi yasezerewe muri iyi mikino atarenze umutaru kuko ntayarenze mw’ijonjora ry’ibanze.
APR FC yasezerewe na Pyramids FC ku giteranyo cy’ibitego bitanu k’ubusa, umukino ubanza wabereye i Kigali tariki ya mbere Ukwakira 2025 warangiye Pyramids FC itsinze APR FC ibitego bibiri byose byatsinzwe n’Umu-congoman Fiston Mayele, naho uwo kwishyura wabereye mu Misiri tariki ya 5 Ukwakira warangiye Pyramids itsinze APR FC ibitego 3-0, ni mugihe Rayon sports yasezerewe na Singida Big Stars yo muri Tanzania ku giteranyo cy’bitego 3-1, umukino ubanza wabereye i Kigali tariki ya 20 Nzeri 2025 warangiye Rayon sports itsinzwe na Singida Big Stars ibitego 1-0 naho uwo kwishyura wabaye tariki ya 27 Nzeri 2025 warangiye Singida Big Stars itsinze Rayon sports ibitego 2-1.
Mbere y’uko aya makipe yitabira iyi mikino impuza mashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika CAF yari yatangaje ko amakipe yose yitabiye iyi mikino azahabwa ibihumbi 100,000 by’amadorali ya Leta Zunze za Amerika, uyavunje mu manyarwanda bigendanye n’aho isoko ry’ivunjisha rigeze none ni Miliyoni 145 Frw, aya mafaranga yari ayo kubafasha kwitegura iyi mikino.
Amakuru twakiriye avuga ko aya makipe yamaze guhabwa aya mafaranga, ku ruhande rwa Rayon sports ni amafaranga yari ikeneye cyane ashobora kuzayifasha muguhemba abakinnyi bayo.