Amavubi yageze muri Afurika y’epfo gukina umukino wa kurangiza umuhango, Umutoza yahize ikintu gikomeye

Nyuma y’uko Amavubi atsindiwe i kigali na Benin igitego kimwe k’ubusa, yerekeje muri Afurika y’epfo gukina umukino wa nyuma wo mw’itsinda C.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi bahagurutse ku kibuga cy’indege kuri uyu wa gatandatu berekeza muri Afurika y’epfo,bakaba bagezeyo bagahita bakora imyitozo yo muri Gimu, uyu mukino Amavubi agiye kuwukina ari nkaho ari ukwishisha kuko n’iyo Amavubi yatsinda cyangwa agatsindwa ntacyo byafasha Amavubi kuko Amavubi nayo yamaze kwiyongera kuri liste y’andi makipe y’ibihugu yamaze kwiyakira ko atakigiye mu gikombe cy’isi.

Umutoza Adel Amourche ufite imibare itamuvugira kuva yatangira gutoza Amavubi yahagurukanye intego zo gutsinda Afurika y’epfo uko byagenda kose, n’ubwo yajyanye izi ntego ngo ubu ikimuraje ishinga ni ugutegura igikombe cya Afurika, ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangaza makuru nyuma y’umukino.

Yavuze ko nyuma yo kubura iyi tike, hakurikiyeho uburyo bwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Uganda, Kenya na Tanzania.

Ati “Naje hano mu kazi ntabwo naje gusura u Rwanda. Ikiriho ni ukwitegura tukagira ikipe nziza, kandi abo turi kumwe ubu barabyumva. Bamwe barize kubera gutsindwa, ubu rero igikurikiyeho ni ugushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027.”

Dore uko amakipe akurikiranye ny’uma y’umunsi wa 9.

1. Benin 🇧🇯 17Pts
2. South Africa 🇿🇦 15 Pts
3. Nigeria 🇳🇬 14 Pts
4. Rwanda 🇷🇼 11 Pts
5. Lesotho 🇱🇸 9 Pts
6. Zimbabwe 🇿🇼 5 Pts

Dore umusaruro nkene w’Umutoza Adel Amourche mu Mavubi

Rwanda 0-2 Nigeria
Rwanda 1-1 Lesotho
Algerie 2-0 Rwanda
Algérie(CHAN) 2-0 Rwanda
Nigeria 1-0 Rwanda
Zimbabwe 0-1 Rwanda
Rwanda 0-1 Benin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *