Ku munsi w’ejo washize ku wa Gatanu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinnye na Benin umukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, birangira itsinzwe igitego kimwe kibabaza kapiteni Gihadi.
Ni umukino watangiye ubona ko ikipe y’Igihugu y’u Rwanda igerageza kwataka izamu rya Benin binyuze kuri barutahizamu bayo Nshuti innocent, Mugisha Girbert ndetse na Jojea Kwizera, mu minota 15 ya mbere ikipe y’igihugu ya Benin nayo wabonaga ikinika cyane ndetse hari n’icyizere ko Amavubi yashoboraga kubona insinzi, ku munota wa 29 w’umukino ni bwo Benin yabonye koruneri ya mbere ariko itaragize ikivamo.
Ku munota wa 41 Mugisha Bonheur Casemiro yateye mw’izamu rya Benin ishoti rikomeye ariko Umuzamu awukuramo, ku munota wa 42 umukinnyi wa Benin yakoreye ikosa Nshuti innocent maze umusifuzi atanga kufura yatewe neza na Jorjea Kwizera ariko umuzamu wa Benin ayikuramo, Umusifuzi yahise yongeraho iminota itatu kugira ngo igice cya mbere kirangire, iyi minota yarangiye nta kidasanzwe kibayemo.
Igice cya kabiri ubwo cyatangiraga wabonaga abasore ba Benin hari icyo umutoza Gernot willi Rohr yababwiye gukosora by’umwihariko mu gice cyabo gisatira izamu, ndetse no ku geregeza kubyaza umusaruro imipira yageraga ku bakinnyi bayo b’inkorokoro nka Steve Mounie Kapiteni wa Benine ndetse na Dokou Dodo wagize umukino mwiza.
Ku munota wa 58 Amavubi yarase uburyo bwiza bwari kuvamo igitego ku mupira wahererekanyijwe neza na Djihadi wahereje Jorjea maze nawe ahereza Niyomugabo Cloude ateye mw’izamu ariko Marcel Dandjinou umuzamu wa Benin awukuramo, ku munota wa 62 Benin yabonye koruneri yatewe na Dokou Dodo ashaka imitwe yabagenzi be ariko byashize ku mutwe bawitera hejuru y’izamu ryari rieienzwe na Ntwari Fiacre, ku munota wa 75 Kavita yahereje pase Nshuti innocent maze akata santere Djihad Bizimana wari uri imbere y’izamu umupira ntiyawufatisha ku kirenge.
Ku munota wa 76 umutoza Adel Amourche utoza Amavubi yakoze impinduka ya mbere aho Jorjea Kwizera yasimbuwe na Ruboneka Bosco, ku munota wa 76 umukinnyi wa Benin Dokou Dodo yagize akabazo k’invune maze ashyirwa kuri Burankari ajya kuvurirwa hanze y’ikibuga ariko aza kugarukaka mukibuga, ku munota wa 77 Djihadi yateye ishoti rikomeye mw’izamu rya Benin ku beamahirwe make y’Amavubi nticyaba igitego.
Ku munota wa 79 Umutoza wa Benin Gernot willi Rohr yakoze impinduka aho Dokou Dodo wabonaga yari yari yarushye kandi kandi afitemo invune yasimbuwe na Romarc Amousou nawe wakinnye neza iminota yahawe, ku munota wa 80 cyatsinzwe na Tosin Aiegun wari winjiye mu kibuga asimbuye, ku munota wa 83 sessi D Almeida wa Benin yahawe ikarita y’umuhondo kubera gushyogoza umusifuzi.
Kuunota wa 86 Cloude Niyomugabo yakase santere ashaka Rutahizamu Nshuti Innocent ariko umupira ukurwaho n’Abasore b’Inkorokoro ba Benin, ku munota wa Rutahizamu Nshuti Innocent yasimbuwe na Abedi biramahire, iminota 90 y’Umukino yarangiye ari igitego kimwe cya Benin ku busa bw’Amavubi.
Umusifuzi yongeyeho iminota itanu nayo itaragize icyo itanga ku mavubi yashakaga igitego cyo kwishyura kuko ibigendanye n’insinzi byo bari bamaze ku byibagirwa, ku munota wa 2 w’nyongera Benin yakoze izindi mpinduka aho attidjikou Sam Adou yinjiye mu kibuga asimbuye kapiteni Steve Mounie wari wagize umukino mwiza, ku munota wa 4 w’nyongera Yohan Roche wa Benin yahawe ikarita y’umuhondo.
Umukino warangiye Benin yegukanye insinzi ku gitego kimwe ku busa bw’Amavubi.
Umukino ubwo warangirangiraga kapiteni w’Amavubi Djihadi utarinvaga uburyo byatsinzwe na Benin yararize arahogora ahozwa n’umutoza Adel Amourche.
Ni umukino wari witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, ndetse na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr.Nsengiyunva Justin ndetse n’abandi bayobozi benshi batandukanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cya nyuma y’umukino Umutoza Adel Amourche umaze gutsinda umukino umwe kuva yatangira gutoza Amavubi, yavuze ko ntacyo gusobanura afite.
Yagize ati “Ntabwo byoroshye kuba wabona icyo usobanura, nako muri make nta bisobanuro mfite. Twahatanye, twakinnye, twarateguye ariko umusaruro ni uyu. Ntawe nabyegekaho ahubwo amahirwe ntabwo yari ayacu uyu munsi.”
Indi mikino yo mu itsinda C yabaye, Afurika y’Epfo yanganyije na Zimbabwe 0-0, Nigeria itsinda Lesotho 2-1. Bénin ni yo iyoboye itsinda n’amanota 17, Afurika y’Epfo 15, Nigeria 14, u Rwanda 11, Lesotho 9, Zimbabwe 5.
Ubu u Rwanda ni urwa Kane mw’itsinda C ruhereyemo riyobowe na Benin ya mbere ifite amanota 17.
Gutsindwa uyu mukino ku Mavubi bivuze ko inzozi zo kujya mu gikombe cy’isi zishyizweho akadomo n’ubwo kuri uyu wa gatandatu Amavubi yahagurutse I kigali yerekeza muri Afurika y’epfo bazakina umukino wa nyuma muri iritsinda ku wa kabiri n’ubwo azaba ari uwo kurangiza umuhango.