Abakinnyi ba babiri ba APR FC bari mu mazi abira, Icyo babivugaho?

Nyuma y’uko ikipe ya APR FC isezerewe na Pyramids FC miri CAF Champions League Dauda Youssif na Mamadou Sy bari mu mazi abira.

Mw’ijoro ryo ku wa Gatandatu ubwo ikipe ya APR FC yiteguraga gukina na Pyramids FC, hari amakuru avuga ko abakinnyi babiri aribo Dauda Youssif na Mamadou Sy baba baratorotse umuwiherero w’ikipe bakigira muri gahunda zabo, bikaza ku baviramo gukurwa ku rutonde rwifashishijwe kuri uwo mukino ngo ndetse bishobora no kubaviramo kwirakanwa.

Ubundi ikibazo cy’aba bakinnyi giteye gute? Bo niki babivugaho? Ubuyobozi burabivugaho iki?

Hari amakuru yakwiye cyane ku mbuga nkoranya mbaga avuga ko aba bakinnyi batorotse kw’isaha ya saa mbiri, bakaza kugaruka saa sita z’ijoro yemwe bamwe bakaba baraketse ko baba bari bagiye kugambanira ikipe.

Nubwo bivugwa gutyo Laverite.rw yamenye amakuru avuga ko ibi by’uko aba bakinnyi batorotse ngo bo bahikana bivuye inyuma, ahubwo ko bo bavuga ko basohotse muri hoteli bakajya hanze bagiye gutegereza umuntu ubazanira ibintu bari baguze kandi ko ngo bari babisabye ababishinzwe(Team manager).

Aba bakinnyi bombi bavuga ko ubwo bari hanze bategereje ibyo bari baguze ngo hari abandi bakinnyi bari bari koga muri pisine ngo ko ataribo bari bari hanze bonyine, intandaro y’ibi ngo hari umuyobozi wo muri APR FC baba bafitanye ikibazo bityo ngo akaba ariyo ntandararo y’ibyo byose.

Andi makuru Kandi akavuga ko mu gihe haboneka ibimenyetso byerekana ko aba basore basohotse Hoteli bakajya hanze ngo bahita birukanwa muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu, Ngo mu gihe ibimenyetso byabura hakwirukanwa uwo bivugwa ko bafitanye ikibazo Laverite.rw tutabashije kumenya.

Chairman wa APR FC ubwo yaganiraga na Igihe avuga kuri iki kibazo cy’aba bakinnyi yavuze ko umutoza ariwe wabahagaritse kubera imyitwarire mibi yabo.

Yagize ati “Ni imyitwarire mibi yabo umutoza niwe wabahagaritse ni mutegereze umutoza abanze aze azabaha ibisobanuro, Umutoza niwe uyobora abakinnyi. baraza uyu munsi, naduha raporo y’ibyabaye byose namwe muzabimenya.”

Douda Yousif na Mamadou Sy bombi basinye amasezerano y’imyaka itatu muri APR FC.

Ikipe ya APR FC izagaruka mu kibuga tariki ya 19 Ukwakira 2025 aho izaba yakiye Mukura VC kuri sitade ya Kigali Pele mu mukino w’uminsi wa Kane wa Shampiyona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *