Ejo ku cyumweru hakinwe umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda usiga Rayon sports inganyije na Gasogi United.
Ni umukino watangiye kwi saha ya sa cyenda n’iminota ine, irangira amakipe yombi ubona ko agerageza kwigana ndetse no gusatira izamu cyane by’umwihariko ku basore ba Rayon sports ibi byaje gutuma hakiri kare cyane ku munota wa 5 w’umukino Tambwe Gloire atsindira Rayon sports igitego cya mbere.
Rayon sports yakomeje gusatira cyane izamu rya Gasogi United ishaka ubundi buryo bwokubona igitego nk’aho ku munota wa 7 Rayon sports yarase igitego kw’ishoti rikomeye cyane Rushema Chris yateye umuzamu ariko rivamo, ku munota wa 9 Bassane wa Rayon sports yasize abakinnyi ba Gasogi United ariko agerageje gushota mw’imuzamu umupira uvamo.
Gasogi United nayo yakomeje kwotsa igitutu abakinnyi ba Rayon sports ibifashijwemo na nimero 8 Hakim Hamis ndetse na Nkubana Marc, ibi byaje gutuma Gasogi United itsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Ngono Guy Hevre Eloundou ku munota wa 17 w’umukino, ku munota wa 21 Rayon sports yarase ubundi buryo bw’igitego kw’ishoti rikomeye Paul Jesus Sindi yateye mw’izamu ariko rinyura iruhande gato y’izamu, nyuma y’ubu buryo Rayon sports yari imaze kubona ku munota wa 22 Gasogi United nayo yarase uburyo bw’igitego bwari bwabazwe, ku munota wa 25 Rayon sports yabonye koruneri ya mbere yatewe na Tonny Kitoga ariko umupira usanga ba myugariro ba Gasogi United bahagaze neza bahita bakuraho umupira.
Ku munota wa 27 Gasogi United yahererekanyije neza umupira binyuze kuri Ndikumana Danny maze umupira usanga Kokoete Udo Ibiko ahagaze neza ahita ashyira mw’izamu kw’ishoti ry’umutungurano kiba igitego cya kabiri cya Gasogi United umuzamu wa Rayon sports ntiyamenye aho umupira unyuze kuko atigeze anawukurikira, ku munota wa 32 Rayon sports yabonye kufura yatewe na Richard ariko ntihagira ikivamo, ku munota wa 45 Tambwe Gloire wa Rayon sports yagerageje gutungura umuzamu Cyuzuzo Aime Gael wa Gasogi United ariko umupira unyura hanze gato y’izamu, igice cya mbere cyarangiye ari ibitego bibiri bya Gasogi United kuri kimwe cya Rayon sports.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Rayon sports aho Ntazinda Aimable yasimbuwe na Mohamed Chelly, Tonny Kitoga asimburwa na Ishimwe Fiston naho Aziz Bassane asimburwa Harerimana Abdelaziz, izi mpinduka zaje gutanga umusaruro kuko Harerimana Abdelaziz wari winjiye mu kibuga asimbuye ku munota wa 52 yaje gutsinda igitego cya kabiri kuruhande rwa Rayon sports.
Gasogi United yakomeje gushaka uko yabona amanota atutu ariko ba myugariro ba Rayon sports bayibana ibamba, ku munota wa 60 Gasogi United yabonye kufura yatewe Hamis ariko ntiyagira ikivamo, ku munota wa 63 Hamis wa Gasogi United yateye mw’izamu ariko umuzamu Pavel Ndzila wa Rayon sports umupira awukuramo.
Ku munota wa 64 Rayon sports yaje kubona ikarita ya mbere y’umuhondo yahawe Nshimiyimana Emmanuel Kabange nyuma yogutega umukinnyi wa Gasogi United.
Ku munota wa 70 Rayon sports yaje gukora impinduka ya Kane aho Nsabimana Aimable yinjiye mu kibuga asimbuye Rushema Chris, ku munota wa 75 Mohammed Chelly ikarita y’umuhondo kubera kwivumbura ku myanzuro y’umusifuzi.
Ku munota wa 80 Gasogi United yaje gukora impinduka aho Muhigo Collin yinjiye mu kibuga asimbuye Kokoete Udo Ibiko wari wagize umukino mwiza,ku munota wa 79 Gasogi United yatsinze igitego cyariku a icya Gatatu ari umusifuzi wo kunruhande amanika igitambaro yerekana ko habayemo kurarira, iminota 90 isanzwe y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya ibitego bibiri kuri bibiri, maze umusifuzi wa Kane yerekana ko hongewe ho iminota 4 ariko ntihagira ikidasanzwe kivamo.
Umukino warangiye ari ibitego bibiri kuri bibiri, umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’umupira mu Rwanda ushize Rayon sports yicaye ku mwanya wa 7 n’amanota ane, naho Gasogi United iri ku mwanya wa 4 n’amanota atanu, urutonde ruyobowe na Police FC ifite amanota 9/9 naho Marine FC iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 6.