Abafana ba Rayon sports bari baherekeje ikipe ya Rayon sports muri Tanzania bafashwe n’Igipolce cya Tanzania.
Nyuma y’uko Rayon sports isezerewe muri CAF confederations cup na Singida Big Stars ku giteranyo cy’bitego 3-1 abafana bari bayiherekeje bafashwe na Police ya Tanzania.
Ni amakuru yacicikanye mu bitangaza makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, amakuru avuga ko abafana ba Rayon sports bahagurutse mu mugi Aho Rayon sports yari yakiniye ku wa Gatandatu umukino ukirangira barara bagenda bukeye ku cyumweru naho birirwa bagenda ariko murukerera rwo kuri uyu wambere kwi saha ya 1:00 nibwo baje guhagarikwa n’abashinzwe umutekano wo mumuhanda ba Tanzania barabahagarika babasaba ko bapima ibiro iyo modoka yikoreye, Police yapimye ibiro isanga iyo modoka itwaye ibiro itemerewe gutwara muri make yari yarengeje ibiro ako kanya bahise bacibwa amande angana 650,000 ya mafaranga y’u Rwanda.
Ku geza ubu abafana ba Rayon sports baravuga ko babanhamiwe cyane muri uru rugendo kuko ngo n’igihe bajyagayo bagiye babangamirwa cyane bahagarikwa byahato na hato ndetse bakaba baraciwe n’andi mafaranga.
Ubwo twakoraga iyi nkuru abafana ba Rayon sports ntibwari bakabinye uburyo bwo kuva aho bafatiwe.
IZINDI NKURU WASOMA:“Ubu byiswe ikosa rya Pavel” Ngabo Robern uvugira Rayon sports yatangaje. https://laverite.rw/2025/09/28/ubu-byiswe-ikosa-rya-pavel-ngabo-robern-uvugira-rayon-sports-yatangaje/
Robertinho watoje Rayon sports agiye gucakirana na Al Nassr ya Cristiano.
Laverite.rw yakiye andi makuru avuga ko hari abafana ba 3 bari bafite ubushobozi bo babonye ukwo guharikwa batabishobora bo bahita bafata indege.
Ushaka ko tukwamamariza business yawe watuvugisha kuri 0792070858.
