“Ubu byiswe ikosa rya Pavel” Ngabo Robern uvugira Rayon sports yatangaje.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Nzeri 2025 ikipe ya Rayon sports yasezerewe na Singida Big Stars mu mukino wa kabiri w’ijonjora ry’ibanze rya CAF confederations cup, Nyuma yo gusezererwa Umuvugizi wa yo yatangaje amagambo akomeye.

Ni umukino watangiye saa 18:00 aho Rayon sports yasabwaga gutsinda ibitego ibitego bibiri k’ubusa kugirango ibashe gukomeza mu cyiciro gikurikira ariko ntibyaje kuyihira.

Rayon sports niyo yafunguye amazamu mbere ku munota wa 37 ku gitego cyatsinzwe na Tambwe Gloire, ibyishimo by’abakunzi ba Rayon sports ntibyaje gutinda kuko ku munota wa 44′ Idriss Diomande yaje kwishyurira Singida Big Stars, igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe kuri kimwe.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku ruhande rwamakipe yombi ibi byanaje gutuma Trab atsinda igitego cy’insinzi benci bavuze ko ari amakosa y’umuzamu kuko umupira wamunyuze mu myana y’intoki, Rayon sports isezererwa ku giteranyo cy’bitego bitatu kuri kimwe kuko mu mukino ubanza Rayon sports yari yatsinzwe na Singida igitego kimwe.

Nyuma y’uko uyu mukino urangiye Ngabo Robern uvugira Rayon sports abinyujije kuri konti ye ya Isitogarame yavuze ko gutsindwa uyu mukino atari ikosa rya Pavel.

Yagize ati ”Dushake umuti urambye. Ubu byiswe ikosa rya Pavel. Si ikibazo cya Rayon Sports, APR FC cyangwa Amavubi. Dutsindwa hose tukabishakira inyito ariko ruhago yacu irarwaye yose”.

Yakomeje agira ati “Budget(ingengo y’imari) y’umwaka y’ikipe yatsinzwe ntiyanagura n’abakinnyi 5 b’iyatsinze. Amikoro ni iyanga.”

Ngabo Robern kandi yakomeje ubutumwa bwe avuga ko twishimira ihangana ry’imbere mu gihugu ryuje ubuswa, Ruswa, uburiganya, amarozi n’amahugu.

Yagize ati “Twishimira ihangana ry’imbere mu gihugu ryuje ubuswa, ruswa, uburiganya, amarozi n’amahugu. Twishimira ikandamizwa ry’ihame ry’amarushanwa kandi ari cyo cy’ingenzi cyatwubaka ku rwego mpuzamahanga. Bikwiye kurwanywa ku rwego rw’igihugu.”

Yasoje ubutumwa bwe avuga ko ruhago ari umukino ushingiye ku maranga mutima ariko utayoborwa nayo.

Yagize ati “Ruhago ni umukino ushingiye ku marangamutima ariko utayoborwa na yo. Hakenewe ubunyamwuga mu nzego zose Imirimo yose igakorwa n’inzobere zayo aho kwimakaza icyenewabo no guheranwa n’amateka atagifite epfo na ruguru ngo “Twe muri za mirimgo ni uku twabikoraga.”

Mu makipe 2 yari ahagarariye u Rwanda mu mikino ny’Afurika hasigayemo APR FC itarakina umukino n’umwe itegerejwe mu kibuga kuri uyu wa Gatatu sa 14:00 ikina na Pyramids yo mu Misiri.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *