Ubuyobozi bwa APR FC bwahuye n’abahagarariye abafana b’iyi kipe bigira hamwe uburyo bw’imitegurire y’umukino bazakiramo Pyramids yo mumisiri.
Uyu muhuro wabaye mwi joro ryo kuri uyu wagatatu tariki ya 24 Nzeri 2025, ubera ahazwi nko kuri Tennis Club, uyu muhuro kandi witabiwe nabamwe mu bafana bari bafunzwe bagizwe abere ku byaha bari bakurikinweho byo gukoresha nabi umutungo wa Leta, gutanga no kwakira inyandiko utemerewe.
Umuyobozi wa APR FC Br.Gen Deo Rusanganwa yarari muri uyu muhuro wari ugamije kwitegura umukino wijonjora ryambere ry’imikino ya CAF Champions League bazakinamo na Pyramids ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha samunani kuri Sitade ya Kigali Pele, ni umukino wigijwe inyuma kubera ko ikipe ya Pyramids yariri gukina imikino ya FIFA Intercontinental Cup.
Muri uyu muhuro nk’ibisanzwe ubuyobozi n’abafana bahize gutsinda Pyramids ikirenzeho bakanayisezerera.
APR FC yamaze no gusuhora ibiciro byayo byo kwinjira kuri uyu mukino aho ahasanzwe ari 5000, ahatwikiriye ni 10,000, VP 20,000 VVP ni 30,000.
Andi makuru ava muri uyu muhuro ni uko Jangwani akiri umuvugizi w’abafana ba APR FC ndetse nawe akaba yari yitabiye uyu muhuro, ni mugihe mu minsi ishize hacicikanaga amakuru yavugaga ko yaba atazakomeza kuvugira abafana b’iyi kipe.