Richmond Lampety wakiniraga APR FC yasinyiye Ikipe nshya.

Richmond Lampety uherutse gutandukana na APR FC yabonye ikipe nshya agiye gukinira.

Umunya Ghana Richmond Lampety yerekeje muri Al Ittihad Misurata SC yo muri Libya, amakuru ava kuri nyiri ubwite n’uko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri.

Tariki ya 5 Nzeri 2025 ni bwo ikipe ya APR FC yunvikanye na Al Ittihad Misurata SC ku mafaranga yo kumugura, nyuma y’uko iyi kipe yunvikanye na APR FC haciyemo iminsi mike Lampety akora ikizimini cy’ubuzima aragitsinda maze ahita atereka umukono ku masezerano y’imyaka ibiri.

Al Ittihad Misurata SC yahaye APR FC miliyoni 70 ku masezerano y’uwaka umwe Lampety yari asigaje muri APR FC.

Richmond Lampety yageze muri APR FC mu mpeshyi ya 2024 avuye muri Asante Kotoko y’iwabo muri Ghana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *