Bruce Melodie yahishuye ibyo gukorera igitaramo cy’Amateka muri sitade Amahoro.

Umuhanzi Bruce Melodie yagize icyo avuga kugukorera igitaramo muri sitade Amahoro, asoza avuga ko bishoboka cyane gukorera muri iyi sitade igitaramo.

Mubihe bitandukanye hagiye hacicikana amakuru atandukanye mu bitangazamakuru avuga ko umuhanzi Bruce Melodie yaba ari gutegura igitaramo gikomeye muri Sitade Amahoro yakira 47,000 by’Abantu bicaye neza.

Ubwo yari mu kiganiro cya The choice live yabajijwe niba koko afite gahunda yogukorera igitaramo muri sitade Amahoro maze avuga ko atari poroje (project) afite ahubwo ari ibintu abantu bavuga, ahubwo ngo nawe afite ibindi bintu ari gutegura.

Yagize ati “Urebye mugerageza kubinsindagira gusa mbaye nzagikora uyu mwaka, ntabwo nageza iki gihe ntari nabivuga nta bwo ari poroje (Project) mfite, ni ibintu abantu bavuga najye mfite ibindi bintu ndimo ndigu planing (gutegura).”

Uyu muhanzi ukunzwe n’abatari bake yakomeje avuga ko hari ibintu ari gutegura ngo bimutwara akagufu kuburyo nta kindi kintu yabivanga nabyo.

Yakomeje agira ati “Mfite ibindi bintu ndimo ndigu planing ndigukereho bikaba binatwara akagufu kuburyo ntabivanga n’ibyo ngibyo.”

Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi abafite imiziki myinshi yakoranye n’Abahanzi mpuza mahanga harimo nkiyo yakoranye na Harmonize wo muri Tanzania yitwa Tottaly Crazy, Sawa Sawa yakoranye na khaligraph Jones wo muri Kenya, When she’s Around yakoranye na Shaggy wo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’izindi afite, akaba aribyo benshi bagenderaho bavuga ko uyu muhanzi ashobora gukorera igitaramo muri sitade Amahoro kikagenda neza ndetse kikabona abacyitabira benshi.

Ubwo yari muri iki kiganiro cya The choice live Bruce Melodie yakomeje avuga ko gukorera igitaramo muri sitade Amahoro atabyanga ngo ko byaba ari ibintu byiza.

Yagize ati: “Ntabwo nabyanga ni ikintu cyaba ari cyiza kandi mujye mubyunva munabyemere nitwa Bruce Melodie.”

Yasoje avuga ko bishoboka cyane gukorera igitaramo muri sitade Amahoro.

Yagize ati: “Birashoboka cyane gukorera igitaramo muri sitade Amahoro.”

Ibi Bruce Melodie yatangaje bigaragaza ko ntagitaramo azakorera muri sitade Amahoro uyu mwaka, bitandukanye n’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko yaba ari gutegura igitaramo muri sitade Amahoro abifashijwemo na 1:55 am abarizwamo nka Management ye iyoborwa n’Umugwiza tunga Kenny Mugarura nka CEO ariko ikaba ibarizwa muri Kigali Universe yashinzwe n’undi muherwe witwa Coach Gael batazira Kalomba ndetse akaba ari nawe washinze 1:55 am.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *