CM Kenny akaba n’Umuyobozi mukuru (CEO) w’inzu y’Imiziki ya 1:55 am yavuzweho kugurira imodoka ihenze Eva wa John.
Ni amakuru yakwiye cyane kuri murandasi muri iki cyumweru turimo, aho amakuru yavugaga ko CM Kenny Yaba yaraguriye imodoka ihenze yo mubwoko bwa Tesela uyu mugore wa menyekanye ku mbuga nkoranyambaga nka Eva wa John.
Uyu Eva ubwo yari kuri live ya TikTok arikumwe na The Godfather ukorera mu gisa n’ubwihisho kuko atigaragaza yemwe n’abo akoresha ibiganiro ntibaba bamuzi uretse guhurira kuri izo mbuga nkoranyambaga, uyu Eva ubwo The Godfather yageragezaga kumubaza kubyiyo mudoka yaguriwe yabihakanye yivuye inyuma avuga ko nta modoka yaguriwe na CM Kenny.
N’ubwo Eva abihakana hari bamwe bavuga ko kuba CM Kenny yamugurira imodoka ihenze ngo ari ibintu bisanzwe kuriwe kuko ari umukire kugurira imodoka umuntu ko ntagikuba Yaba aciye, abandi bagakomeza kwibaza icyo yaba yaramukoreye kugirango amugurire iyo modoka.
Mu gushaka kumenya byinshi kuri ayo makuru Laverite.rw yakiye amakuru avuga ko umuherwe CM Kenny atigeze agurira imodoka uyu Eva ngo ahubwo abakwirakwije ayo makuru ari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga baba bashaka content ariko babeshya, ngo dore ko yemwe uyu Eva atanaziranye na CM Kenny uba uhuze cyane yibereye mu mishinga itandukanye akorera hano ku butaka bw’u Rwanda harimo n’inzu y’Imiziki ya 1:55 am ibarizwamo umuhanzi ufatwa nk’uri mubambere hano mu Rwanda.