Rayon sports izahagararira U Rwanda mu mikino nya Afurika ya CAF confederations cup yamenye umunsi n’isaha izakiniraho na Singida Black stars, ndetse n’Abasifuzi baza sifura uwo mukino.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Nzeri 2025 nibwo CAF yashize hanze uko imikino ibanza ny’Afurika izakinwa n’aho izakinirwa ku makipe afite amastade yemejwe na CAF ndetse natayafite ariko yatanze aho azakirira.
Ikipe ya Rayon sports izahagararira U Rwanda muri CAF confederations cup umukino wayo wa mbere izahura na Singida black stars uzabera kuri Kigali Pele stadium tariki ya 20 Nzeri 2025 saa 18:00, ni mugihe uwo kwishyura izakinwa tariki ya 27 Nzeri 2025 kuri AZAM Complex muri Tanzania.
Ni umukino wahawe abasifuzi baba nya Eswatini, aho Umusifuzi wo hagati azaba ari Thembinkosi Njabulo Dlamini, Umusifuzi wa mbere w’igitambaro azaba ari CelumusaSivumelwane Phiri, naho Umusifuzi wa kabiri w’igitambaro azaba ari Ndumiso Magagula, Umusifuzi wa Kane azaba ari Celumusa Siphepho, naho Komiseri w’Umukino azaba ari umu-Rundi Nimubona Arcade.
Ikipe ya Rayon sports ifite intego zikomeye harimo nokongera kugera mu matsinda ya CAF confederations cup.