Musabyimana Gloriose wamamaye mumuziki nka Gogo yitabye Imana, yaguye muri Uganda Aho yari yagiye mu ivuga butumwa.
Amakuru ahari avuga ko Gogo yitabye Imana ejo ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri 2015 azize uburwayi, Aho yari afite u urwayi bw’Umutima, Amakuru Laverite.rw yamenye n’uko yishwe n’indwara yitwa “Asphyxia” iterwa no kubura umwuka uhagije (oxygen), ikaba izwi nko “kubura umwuka” cyangwa “guhagarara k’umwuka”.
Aya makuru kandi yemejwe na Bikem wa Yesu [Bikorimana Emannuel] wari ushinzwe itangaza makuru ry’uyu muhanzi Gogo cyangwa Manager we, Yagize ati “R.I.P Gogo. Mbega inkuru [mbi], Mana nkomereza umutima”. Bikem ni nawe wari waherekeje Gogo muri Uganda mu bitaramo bitandukanye yari yatumiwemo birimo n’icyo yahuriyemo n’abarimo Pastor Wilson Bugembe.
Gogo yitabye Imana afite imyaka 36 y’amavuko kuko yavutse mu 1989, akaba yaravukiye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari umukirisitu wo mw’idini rya Anglicana.
Gogo yaririmbye indirimbo zakunzwe harimo n’iyitwa “Blood of Jesus” “Uwiteka” n’izindi.