Ejo ku wa kane Tariki ya 28 Kanama 2025 ni bwo habaye tombora ya CECAFA irangira ikipe ya APR FC imenye itsinda iherereyemo.
Ikipe ya APR FC nyuma ya tombora yabaye ku munsi w’ejo yisanze mu tsinda B ririmo Mlandege, Bamamuru FC, NEC FC, naho itsinda A ririmo amakipe nka Singida black stars, Kenya Police, Ethics coffee, Grade cotes FC, naho itsinda C ririmo Al hilal, Kator FC, Mugadisho City Club, Al Ahil Magan.
Iri tsinda ikipe ya APR FC yisanzemo ririmo amakipe akinika cyane kuko benshi mu bakunzi b’iyi kipe bayiha amahirwe yo kwegukana iki gikombe bigendanye n’itsinda iherereyemo.
Bitenijwe ko ntagihindutse ikipe ya APR FC izahaguruka mu Rwanda kuri uyu wagatandatu ujya Gukina imikino ya CECAFA Kagame Cup.
Ikipe ya NEC FC izahagararira Uganda muri Confederation Cup yafashe umwanya wa Vipers, mu gihe BUMAMURU yasimbuye Flambeau du Centre zombi zo mu Burundi na ho Katola FC ikaza mu mwanya wa El Merriekh SC Bentiu babana muri Sudani y’epfo.
Laverite.rw yakiye amakuru avuga ko umutoza wa APR FC yari yamaze gukura umukinnyi Memel Rouf Dao mu bakinnyi azifashisha muri CECAFA ku mpanvu z’uko yari yahamagawe muri ekipe ye y’Igihugu ya Burukima-Faso, ariko ku munsi wejo byaje gutungurana uyu mukinnyi atari kurutonde rwanyuma umutoza wa Brukina-Faso yahamagaye.
Imikino ya CECAFA Kagame Cup izakinirwa ku bibuga bitatu, AZAM Complex, KMC Stadium na Major General Isamuhyo Stadium, Mu mikino ya ½ cy’irangiza ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’izaba iya kabiri nziza, mu gihe iya mbere mu itsinda B izahura n’iya mbere mu itsinda C.
Biteganijwe ko iyi mikino ya CECAFA izakinwa hagati ya tariki ya 2-15 Nzeri 2025, amakipe 12 niyo yitabiye CECAFA Kagame Cup y’uyu mwaka.