Perezida wa Sena y’U Rwanda yavuze uko ibibazo bya RDC bizakemuka.

Ahari ejo tariki ya 28 Gicurasi 2025 abagize inteko ishinga amategeko y’urwanda baganiriye ku cyakorwa ngo umutekano ugaruke muri RDC, ibi babiganiriye nabagize inteko ishinga amategeko y’umuryango wunze ubumwe wa Afurika ni muruzinduko bari bagiriye mu Rwanda.

Dr.Francois Xavier Kalinda yagize icyo avuga kubibazo by’umutekano muke uba muri RDC yagize ati:“Aho kugira ngo Guverinoma ya Congo ishyire imbaraga mu gukemura ibibazo biri imbere mu gihugu cyayo, ikomeje kubyitwaza ishinja u Rwanda kugira uruhare mu bibazo byayo, ibintu u Rwanda ruhakana ruvuga ko bikwiye gukemurwa binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro”.

Yakomeje agira ati:“U Rwanda rufite impungenge zikomeye kubera umutwe wa FDLR, wasize ukoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri muri iki gihugu kandi ukaba ushyigikiwe na Leta ya Congo, kandi na nyuma uyu mutwe wakomeje guhungabanya umutekano w’u Rwanda, unangiza ibikorwa remezo ikaba ari yo mpamvu rusaba ko uyu mutwe wasenywa, Leta ya DRC ikabirenza amaso”.

Perezida w’inteko ishinga amategeko y’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa APF, Hilarion Etong yavuzeko bageze mu Rwanda bavuye muri RDC kuganira n’abayobozi kubibazo cyumutekano muke urangwa muri kiriya gihugu cya Repubulika Demokarasi ya Congo ndetse ngo banaje mu Rwanda kugirango bunve impande zombi.

Yagize ati “Ibibazo by’umutekano muke mu Karere k’ibiyaga bigari bimaze igihe, ariko hifuzwa uruhare rw’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu gushaka umuti urambye, kuko hashize imyaka irenga 30 akarere k’Ibiyaga Bigari karangwa n’amakimbirane akomeye ashingiye ku mateka, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku baturage b’akarere, cyane cyane abatuye ku mipaka y’u Rwanda na RDC”.

Hilarion Etong avuga ko nyuma yo kuganira n’impande zombi, yasobanukiwe mu mizi n’imiterere y’ibibazo n’uburyo bishobora gukemuka binyuze mu nzira za politiki n’ibiganiro.

D.r kalinda yavuze ko kandi hari ibimenyetso bigaragaza ubufatanye bwa FDLR na n’igisirikare cya Congo(FARDC), ibi bikagaragarira mubushake buke bwa Leta ya Congo mugeshya uyu mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *