Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald trump yategetse ambasade ziki gihugu guhagarika gutanga Viza ku banyeshuri bifuza kuza kwiga muri icyo gihugu mugihe barimo gukaza ikorana buhanga rikoreshwa hasabwa visa ya America.
Ministeri w’ubanyi n’amahanga wa Amerika Marco Rubio yoherereje inyandiko za ambasade za Amerika yavuze ko ibyo bigomba kubahirizwa kugeza hatanzwe andi mabwiriza, Amakuru Laverite.com ikura kuri BBC arinayo dukesha iyi nkuru avuga ko ibi bibaye mugihe havugwaga ubushamirane bukomeye cyane hagati ya Perezida Donald Trump ndetse nazimwe muri Kaminuza zikomeye muri Amerika we abona ko zitamwunva cyangwa ziri k’uruhande rwabamurwanya.
Perezida Donald trump avuga ko zimwe murizo kaminuza zaretse kuri Campus zazo hakaba ibikorwa byo kwanga no kwibasira abanya-Israel.
Ushobora kwibaza ngo ese abasabye visa mbere y’uko Trump afata icyo cyemezo biraza kugenda bite?
Haruguru munkuru twababwiye ko hari inyandiko Minisitiri y’ubanyi n’amahanga yandikiye za ambasade za Amerika, kopi yiyo nyandiko yabonywe n’ikinyamakuru CBC news gikorera muri Amerika, Minisitiri y’ubanyi n’amahanga ivuga ko abari barahawe gahunda bategereje izabo ko ziza bazireka zigakomeza ndetse akaba yategetse za ambasade guhagarika byihuse abari barasabye gahunda(appointments) zo.kwaka visa zari zitaremezwa.
Ubundi uko byagendaga kubanyeshuri bashaka kujya kwiga muri Amerika buzuzaga ibisabwa ubundi bagasaba igihe bazakoreraho interview kuri ambasade za Amerika mubihugu byabo mbere yuko bemeza ko wabonye visa.
Kaminuza ya Havrd niyo yibanzweho cyane muri ibyo bibazo Trump avuga, Mucyumweru gishize nibwo Trump yambuye Harvard ububasha bwo kwakira abashakashatsi bo mumahanga, Ndetse banamburwa no kwakira abanyeshuri bo mumahanga.
Abarenga kimwe cya kane cy’abanyeshuri biga muri Harvard ni abanyamahanga.