APR FC yateguye ibirori bidasanzwe ishikirizwa igikombe.

 

Kuri uyu wagatatu tariki ya 28 Gicurasi iki ya APR FC izashikirizwa igikombe cya shampiyona itwaye kunshuro ya 6 yikurikiranya.

Ni umukino ikipe ya APR FC izaba yakiye mo MUSANZE FC biteganijweko uyu mukino uzabera muri stade Amahoro n’umukino uzaba woroshye cyane kuko Musanze FC yamaze kwizera ko izaguma mu cyicyiro cyambere naho APR FC ikaba yaramaze gutwara igikombe cya shampiyona izashyikirizwa kuri uwo munsi.

Amakuru agera kuri LAVERITE.COM avugako ikipe ya APR FC iri mubiganiro byo kuzana abahanzi babiri bakomeye babagande aribo Jose Chameleone ndetse n’umuvandimwe we Weasel bombi bageze mu Rwanda tariki ya 23 Gicurasi 2025 aho habanje kuza Jose Chameleone n’umugore wa Weasel n’abana be babiri naho Weasel yaje k’umunsi wakurikiyeho kubera ikibazo cy’indege yagombaga kubazana bose baje mugitaramo cyateguwe n’umuherwe Coach Gael ntagihindutse aba bahanzi bazataramira abazitabitabira uyu mukino.

Ni umukino uzaba kuri uyu wagatatu saa moya zuzuye kuri stade Amahoro.

Umuhanzi Jose Camilione

Umuhanzi Weasel Manizo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *