Mumurenge wa Musasa ho mumudugudu wa Bwinyanyana Akagari ka Nyarubuye hatashye inkuru mbi aho abana babiri barimo uw’imyaka12 n’uwa 11 bo mukarere ka Rutsirobarohamye mukiyaga cya kivu umwe ahita apfa, mugihe undi yarohowe agihumeka umwuka w’Abazima.
Ibi byabaye kumugoraba waharejo hashize kuwatatu tariki 21 Gicurasi 2025.
Amakuru agera kuri Laverite.rw ni uko aba bana ubwato babufashe babusanze ku nkombe z’ikiyaga, bakabujyamo bagiye gusarura amapera ku kirwa.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier, yahamije aya makuru, avuga ko aba bana barohamye umwe agapfa undi agatabarwa.
Ati “Amakuru tuyamenye mu kanya kashize, aho abana babiri bafashe ubwato babuvanye ku nkombe z’Ikiyaga bararohama Itangishaka arapfa. Uwarokotse yavuze ko bageze hagati bakananirwa kugashya ubwato bujyamo amazi bararohama, umwe arohorwa n’abantu bari mu bwato bigenderaga.”
Gitifu Bisengimana yibukije abaturage ko amazi y’ikiyaga adakinishwa bakumva ko kuyajyamo bisaba kwikwiza ukambara imyambaro yabugenewe, kuko kujyamo utabyujuje uba wishyiriye urupfu.
Yaboneyeho gusaba ababyeyi kwibutsa abana babo ko ikiyaga atari icyo kwisukirwa, kuko nta muntu ukimenyera dore ko niyo uzi koga ki kwica.
Mugihe twatunganyaga iyi nkuru ntamakuru ahamye kuri nyakwigendera warohamye ko yaba yabonetse kuko ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mumuzi ryaririgishakisha umurambo wanyakwigendera.
Tariki ya 26 Mata 2025 muri uwo Murenge wa Musasa habaye ibisa nibi byabaye aho umukobwa w’imyaka 16 witwaga Uwimbazi Sandrine nawe yarohamye muri icyo kiyaga cya kivu.
Ushaka kudutera inkunga,kwamamaza cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho waduhamagara kuri +250792070858.