ABAKINNYI BABIRI BA APR FC BAMAZE KUMENYESHWA KO BATAZAKOMEZANYA NIY’IKIPE KUBERA IMPANVU ZIKOMEYE.

APR FC yamaze kumenyesha abakinnyi bayo ba 2 aribo umugande Tadeo Luanga w’imyaka 31 wageze muriyi ikipe muri sezo ya 2023-2024 ubwo iyi kipe yahinduraga Politike yogukinisha abanyarwanda gusa.

Umukinnyi Tadeo Luanga

Undi mukinnyi bivugwako atazakomezanya niyi ekipe ni umusore w’imyaka 28 wavukiye i Lagos muri Nigeria witwa victor mbaoma nawe wageze muriyi kipe y’Ingabo z’Igihugu muri sezo ya 2023-2024 ubu akaba ari kumusozo wamasezerano ye muri APR FC amakuru agera kuri Laverite.com Yuko uyu mukinnyi atazongererwa amasezerano muri APR.

Umukinnyi Victor Mbaoma

Victor Mbaoma sezo ye yambere yegukanye igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi kuko shampiyona yashojwe afite ibitego 15 yanganyaga na Ani Eliaja wakiniraga Bugesera fc ubu akaba akinira Police fc, Mbaoma sezo ye yakabiri ntabwo yamugendekeye neza kuko yagize ibibazo by’invune ndetse naho akiriye umutoza Darco Novic watozaga iyi kipe ntiyamugiriye icyizere cyokumubanza mukibuga.

Iyo urebye usanga impanvu iyi ikipe yafashe umwanzuro wokudakomezanya naba bakinnyi usanga aruko iyi kipe ifite abanyamahanga benshi ugasanga hari nabahembwa badakina, Indi mpanvu wavuga nko kuri Tadeo Luanga usanga we ibyo yari yitezweho kuzakora muriy’ikipe sibyo yakoze.

Mbibutseko mushaka gushyigikira LAVERITE.RW cyangwa hari inkuru idasanzwe ushaka kutugezaho waduhamagara kuri +250792070858.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *