Hamenyekanye akayabo APR FC yaciye Al Hilal SC kuri myugariro wayo Niyigena Clemet

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani ikina muri Shampiyona y’u Rwanda irifuza bikomeye myugariro wa APR FC Niyigena Clement mugihe habura umunsi umwe ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ngo rirangire.

Ni amakuru yamenyekanye cyane ubwo isoko ry’abakinnyi ryatangiraga ariko ibyaya makuru bikaba byarakomeye cyane mu mpera z’icyumweru twasoje aho byavugwaga ko uyu myugariro Niyigena Clement yifuzwaga n’amakipe akomeye yahano muri Afurika harimo na Simba SC yo muri Tanzania.

Kuri ubu amakuru agezweho kuri uyu mukinnyi ndetse n’ikipe ashobora kwerekezamo ni uko uyu mukinnyi ibiganiro bisa n’ibyamaze kurangira hagati ye ndetse n’ikipe ya Al Hilal imwifuza.

N’ubwo Niyigena Clement we yamaze kwumvikana na Al Hilal Laverite.rw twaje kwakira amakuru avuga ko ikipe ye ya APR FC itari yumvikana n’iyi kipe ya Al Hilal byuzuye kuko iyi kipe ya APR FC yo yifuza ko yahabwa ibihumbi 222,000$ uyashyize mu manyarwanda ni asaga miliyoni 324,069,606.00 Frw. Ni mugihe kandi iyi kipe ya Al Hilal yo yashyize kumeza y’ibiganiro ibihumbi 120,000$ tuyashyize mu manyarwanda ni asaga 175,172,760.00Frw.

Niyigena Clement we yari yamaze kumvikana na Al Hilal ko azajya ahembwa 8000$ buri kwezi mu gihe kingana n’imyaka 3 mu manyarwanda ni asaga miliyoni 11,678,184.00Frw.

N’ubwo bimeze gutya amakuru atugeraho avuga ko ubuyobozi bwa APR FC budashaka gutesha amahirwe uyu mukinnyi yo gukina mu kipe nziza nkiyi ahubwo ko ibiganiro bigikomeje kugirango barebe ko bose bahuriza hamwe ndetse ubuyobozi bwa APR FC bukaba bwarijeje uyu mukinnyi ko byanze bikunze bazamurekura akagenda.

Niyigena Clement w’imyaka 25 yavukiye mu karere ka Muhanga akaba yari asigaje amasezerano y’amezi 6 muri APR FC akaba yahembwaga arenga miliyoni 3.5 Frw buri kwezi.

Biteganijwe ko APR FC yemera ibyo ihabwa na Al Hilal mbere y’uko isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi rifunga kuri uyu wa Gatandatu w’iki cyumweru turimo.

Chairman wa APR FC nawe yemeje ko bakiriye ubusabe bwa Al Hilal bubabwira ko bashaka uyu mukinnyi Niyigena Clement. Ku munsi w’ejo ubwo iyi kipe ya APR FC yasozaga umukino ubanza w’igikombe cy’itwari z’u Rwanda batsinzemo AS Kigali ibitego 3:0 Chairman wa APR FC Brig. Gen Deo Rusanganwa yahamagaye Niyigena Clement baganira iminota mike benshi bahise batekereza ko arimo kumaganiriza ibyo kwerekeza muri Al Hilal SC.

Mugihe ibiganiro byarangira neza isaha n’isaha Niyigena Clement araza gutangazwa nk’umukinnyi mushya wa Al Hilal SC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *