Ikipe ya APR FC yanyagiye Intare FC ibitego 5-0 mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi.
Kuri uyu wa Gatatu ni bwo ikipe ya APR FC yari yakiye Intare FC mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi ku kibuga cy’imyitozo cya APR FC, wari umukino wa kwipa ndetse nokwongera kugaruka mu kibuga kw’abakinnyi bamwe ba APR FC batajya babona umwanya wo gukina muri Shampiyona.
Muri uyu mukino Sheikh Djibril Ouattara wari umuze igihe kinini adakina kubera impamvu iz’uburwayi yabashije gutanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.
Ibitego 5 APR FC yatsinze Intare FC byatsinzwe na William Togui, Iraguha Hadji, Denis Omedi, Niyibizi Ramadhan na Fitina ombolenga.
APR FC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo ba 7 harimo n’umuzamu wayo wa mbere Ishimwe Piere.
