Transfers:Rayon sports mu myiteguro yo kwakira Abedi Bigirimana, Police FC yibitseho Bacca.

Ikipe ya Rayon sports iracyari kw’isoko ry’abakinnyi bazayifasha kwitwara neza mu mikino nya Afurica, aho bitegura kwakira umu-Rundi Abedi Bigirimana.

Mu minsi yashize nibwo mubitangaza makuru bitandukanye byahano mu Rwanda bagiye bigaruka cyane ku nkuru zizana Abedi Bigirimana muri Rayon sports, ni nkuru kandi yana garutsweho na Laverite.rw.

Kumu goroba wo kuri uyu wa kabiri nibwo Laverite.rw yakiye amakuru avuga ko umukinnyi Abedi Bigirimana yamaze gufata indege imuzana hono mu Rwanda, aje gusinyira ikipe ya Rayon sports amasezerano y’umwaka umwe afite agaciro Kangana na miliyoni 22 Frw, hari amakuru avuga ko uyu mukinnyi yohererejwe itike na Rayon sports mu cyumweru gishize Aho bamwe bafite impungenge bavuga ko ashobora gukora nk’ibyo yakoze ubwo yerekezaga muri Kiyovu sports ngo kuko naho yari yahawe itike na Rayon sports bunvikanye kuyisinyira birangira yerekeje muri Kiyovu sports.

Biteganijwe ko Abedi Bigirimana azasinyira Rayon sports bitarenze iki cyumweru turimo.

Dore ibishobora gutuma Abedi Bigirimana atinda gusinyira Rayon sports. 

Mu gihe Rayon sports itamuha amafaranga ye yose imbumbe ngo uyu musore ntiyiteguye gusinya.

Na none kandi haribamwe muba rayon bavugako uyu mukinnyi yaguzwe amafaranga menshi bityo ko bifuza ko yagurwa miliyoni 20 gusa mu gihe kingana n’umwaka umwe.

Muyandi makuru mwamenya ya za Transfers nuko kwitonda Alain Bacca yamaze gusinyira ikipe ya Police FC amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 20.

Kwitonda Alain Bacca kuri uyu wa kabiri niho yakoze imyitozo ye yambere muri Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *