Police y’U Rwanda yerekanye abagizi banabi batatu bagaragaye bambura umuturage banamutema i Nyamirambo.
Kuri iki cyumweru tariki ya 13 Nzeri niho Police y’u Rwanda yerekanye abagabo batatu baherutse kugirira nabi umuturage mwi joro ryo ku wa kane tariki ya 11 Nzeri 2025, bikaba byarabereye mu karere ka Nyarugenge Mumurenge wa Nyamirambo akagari ka Rwampara, mu mashusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza aba basore batema umuturage bari bamaze kwambura, nyuma yayo mashusho ni bwo Police y’u Rwanda yatangaje ko yafashe umwe muribo ariko nyuma iza gutangaza ko bose bafashwe uko ari batatu.
ACP Rutikanga yavuze ko umukobwa witwa Nyampinga atari we wagiriwe nabi gusa, ahubwo hari n’undi bita Maniriho. Aba bombi kandi bameze neza nyuma yo kwitabwaho n’abaganga.
Yanavuze ko kandi “Aba bose bafashwe mu bihe bitandukanye, kandi uko umwe yafatwaga abandi barabimenyega ndetse bari babwiye abagore babo ko barimo bashakishwa umutekano utameze neza, murumva ko nabo bari bazi icyo abagabo babo bakoraga”.
“Abanyarwanda bifuzaga kumenya icyakozwe, bifuzaga kumenya icyo Polisi irimo gukora kuri ubu bugizi bwa nabi bwagaragaye ku mbuga nkoranyambaga.
“Ni muri urwo rwego twifuzaga kubereka ko hari icyo twakoze kandi ni inshingano zacu.”
Yakomeje avuga ko ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’abaturage, hari gukorwa ibishoboka byose kugira ngo niba hari abandi bakorana n’iri tsinda ry’abagizi ba nabi na bo bafatwe.
Ati “Abantu baracyaduha amakuru y’abandi bakorana, baracyaduha amakuru y’indi migambi bari bafite, bityo rero iperereza rirakomeje kugira ngo twegeranye amakuru yose ya ngombwa ku bijyanye n’ubu bugizi bwa nabi.”
Uwitwa Gatari Edmond wambaye ijaketi uhagaze ku ruhande ahabanza bakunze guhimba Black afite imyaka 38, ni we wakubise umutego uwo mugore, akaba yarabwiye Police ko acuruza Butiki.
Uwitwa Hakizimana Jacques we bahimba Claude afite imyaka 33, avuga ko atuye Kivugiza, ni we wamutemye arangije ahisha uwo muhoro mu mupira yari yambaye, uyu we akaba yarabwiye Police ko acuruza Tofu.
Uwa Gatatu wambaye umupira w’umweru urimo imirongo yitwa Jean Paul Rurangwa uzwi ku izina rya Mucezaji atuye i Nyarufunzo mu Murenge wa Mageragere akaba afite imyaka 40.
ACP Rutikanga yibukije abaturage ko bafite ubushobozi bwo gutahura uwakoze icyaha wese ndetse ko abanyarwanda bakwiye kwicara bagatuza.
Yagize ati “Dufite ubushobozi bwo gushaka umuntu wese wagize nabi tukamugeraho. Icyo nabwira Abanyarwanda ni uko bakwicara bagatuza. Biragoye ko wakora icyaha ukaturengana umutaru tutaragufata.”
