Mahoro Nassiri yabenze SK FM ya Samu Karenzi yigumira kwa Jado Castar.

Umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM Mahoro Nassiri yateye umugongo SK FM ya Samu Karenzi yiyemeza kuguma mu rugo kwa Jado Castar, Nyuma y’uko ibiganiro bitagenze neza byo kwerekeza kuri SK FM.

Mu minsi yashize ubwo umunyamakuru Nepo Dushime Mubicu yavaga kuri SK FM yerekeza kuri RBA abantu benshi bakomeje kwibaza ku munyamakuru waza ku musimbura kuri mu kiganiro cy’imikino cya ni mugoroba cyiswe Extra time cyibanda cyane ku makuru y’I Burayi, ni bwo hatangiye gucucikana amakuru avuga ko Mahoro Nassiri ariwe ushobora kuba umusimbura we muri icyo kiganiro.

Icyo gihe amakuru yavugaga ko Mahoro Nassiri yari yarangije kunvikana n’iyi Radio y’umukire Samu Karenzi ngo icyari gisigaye kwari ugutereka umukono ku masezerano, nk’uko iyi Radiyo isanzwe ibigenza ku banyamakuru ikuye ahandi ibongerera umushahara utubutse ku yo bahembwaga aho bari bari.

Ubu amakuru agera kuri Laverite.rw yemeza ko uyu munyamakuru Mahoro Nassiri atakigiye kuri SK FM ku mpamvu tutabashije kumenya.

Muri Kamena 2023 ni bwo Mahoro Nassiri yerekejekuri B&B Kigali FM avuye kuri Flash FM.

Mahoro Nassiri ni umwe mu banayamakuru babahanga mu Rwanda Bazi kuvuga neza amakuru y’imikino by’umwihariko ay’i Burayi ndetse no kogeza umupira.

Mahoro Nassiri mu Gitwenge cye.

Mahoro Nassiri ubwo yakirwaga kuri B&B kigali FM.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *