I Kinshasa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo haravugwa inkuru y’Abasirikare bakuru basabiwe gufungwa imyaka 15, naho abandi 41 bahatwa ibibazo.
Ku wa mbere tariki ya 25 Kanama ni bwo ubushinja cyaha bwa Gisirikare muri RDC bwasabaye aba basirikare igifungo cy’Imyaka 15, aho bakekwaho ibyaha byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, ariko hakaba hari n’abandi bari bakurukiranweho ibyo byaha ariko ubushinja cyaha bwa Gisirikare muri RDC bukabasabira gufungurwa kubera ko nta bimenyetso bibahamya ibyo byaha bihari.
Muri aba ba Genarali basabiwe gufungwa imyaka 15 hari abo LAVERITE.RW twamenye amazina yabo, harimo Brig.Gen. Erickson Bukati, Lt.Gervais Malaji,Major Philippe Mambolo, Lt Kakule na Lt.David Lusenge.
Hari n’abandi basirikare bo basabiwe gufungwa imyaka itatu kumpanvu z’uko bakoranye neza n’ubutabera aribo Col.Andre Jean Nyenze na col.Alphonse Kaseleka.
Amakuru ahari kw’ifungwa ry’aba basirikare avugako intandaro yo gufungwa yaturutse ku mashusho bafashwe mu kwezi kwa kane ubwo bari muri Hetel ikomeye hariya i Kinshasa, bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi buriho burangiye, ahubwo ngo aribo bafashe ubutegetsi, ayo mashusho akaba ariyo yagendeweho bashinjwa icyaha cyo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Kinshasa.
Andi makuru akavuga ko nyuma y’uko ingabo za RDC zikomeje gutsindwa na AFC/M23 ngo hari abandi basirikare 41 bari guhatwa ibibazo kubijyanye nuko bari gutsindirwa mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo mu ntambara ibahuje n’umutwe wa AFC/M23.