Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ambasaderi Olivier Nduhungirehe yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza kwitabira ibiganiro bihuza RDC na AFC/M23 bibera muri Quatar nk’indorerezi, anavuga ko ibiganiro bya AFC/M23 ari byiza ariko bigomba kuzagurwa hakajyamo abanyapolitiki Bose bo muri RDC.
Amb.Olivier Nduhungirehe yabitangaje ubwo yari mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena Aho bari bagiye gutora itegeko ryemeza burundu amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC yasinywe bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta zunze za Amerika.
Nduhungirehe yagize ati “U Rwanda rwari rwatumiwe nk’indorerezi ndetse ruzakomeza kwitabira ibyo biganiro nk’indorerezi nk’uko n’abandi batumirwa bose nabo batumiwe nk’indorerezi. Abahuza b’amasezerano ya Washington Bose baratumiwe ngo kugira ngo twese tugendere hamwe.”
Yakomeje agira ati “Twizeye ko impande zombi zizagirana ibiganiro, zikagera ku masezerano mu gihe cyagenwe, Tariki ya 18 Kanama 2025.”
Yanavuze ko kandi byagaragaye ko hari ibiganiro bya AFC/M23 ari byiza ariko bigomba kuzagurwa hakajyamo n’abanyapolitiki bose bo muri RDC.
Ku wa 19 Nyakanga 2025, ubutegetsi bwa RDC n’ihuriro AFC/M23 ni bwo byashize umukono ku mahane ngenderwahoaganisha ku masezerano y’amahoro arambye, aya mahame yasinyiwe i Dohamuri Quatar, bigizwemo uruhare na Leta ya Quatar yahurije hamwe impande
zombi mu biganiro kuva muri Werurwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zabishyigikiye.
Muri ibi biganiro bigikomeje, Quatari yasabye ko u Rwanda rwahamagarwa kugirango rukurikire ibi biganiro nk’indorerezi nk’uko byari bimeze kuri Leta zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe hagamijwe kugendera hamwe, Amakuru agera kuri LAVERITE.RW ni uko nta gihindutse Tariki ya 18 Kanama 2025 ariho Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na M23 bazasinya amasezerano y’Amahoro.
U Rwanda na RDC bari baherutse gushyira umukono ku masezerano arimo ingingo zikomeye harimo niyo kurandura burundu umutwe wa FDLR, ndetse u Rwanda rugakuraho ingamba z’Ubwirinzi .