Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe areruye ahishura ko RDC yagerageje kwiriza yitambika u Rwanda ngo rwimwe ubuyobozi.

U Rwanda rwahawe ubuyobozi bwo kuyobora umuryango Ushinzwe kurwanya ikwirakwizwa ritemewe ry’imtwaro nto muri Afurika (RECSA).

Umuhango wo guhererekanya ububasha wabereye mugihugu cya Kenya, Aho u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, u Rwanda rwatangaje ko rwahawe inshingano zo kuyobora inama y’Abaminisitiri y’uyu mu ryango ku mugoroba wa tariki ya 13 Kamena 2025, Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu abinyujije mu butumwa yatambukije abunyujije ku mbuga nkoranya mbaga ze.

Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yaboneyeho gutangaza ko Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yashatse kongera kwitambika ko u Rwanda rwahabwa izi nshingano nkuko yabikoze kuri CEEAC muminsi ishize.

Yagize ati:”Ni ngombwa kwibuka ko RDC yari iri kwiriza igerageza kwitambika iby’uko u Rwanda ruhabwa ubuyobozi bwa RESCA. Kubw’amahirwe imiryango yose y’uturerw twa Afurika ntishobora gukoresha n’ubutegetsi bwa Kinshasa budashoboye.”

Uyu mu ryango wa RECSA washinzwe mu 2005 ufite gahunda zo kugenzura,kwirinda ndetse no kurwanya itangwa n’imikoreshereze y’intwaro nto mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu bihugu 15 by’Afurika aribyo u Rwanda, u Burundi, Centrafrigue, RDC, Djibouti, Ethiopia, Ertrea, Somalia, Seychelles, Kenya, Tanzania, Uganda, Repubulika ya Congo, Sudani na Sudani y’epfo, Uyu muryango muri Nzeri 2025 wavuze ko uhangayikishijwe n’intwaro nyinshi zirenga Miliyoni 100 ziri mubaturage ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ziri mubihugu bitandukanye bya Afurika zikaba zikoreshwa mu bikorwa bibi byo guhungabanya umutekano.

Leta ya Kinshasa (RDC) yashatse kwitambika u Rwanda ko rutahabwa izo nshingano, yitwaje ibibazo by’umutekano muke uri muri kiriya gihugu by’umwihariko mu burasira zuba bwacyo.

RDC yari iherutse gukora igikorwa nkiki ndetse cyo kikaba cyarayihiriye, aha cya tambamiye u Rwanda rwari rugiye guhabwa ubuyobozi bwo kuyobora umuryango wa CEEAC, ibyo bikaba byaratumye u Rwanda rufata umwanzuro wokuva muri uwo muryango.

Uyu muryango wa RECSA wizihije isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe ndetse hanatwikwa intwaro 6000 zafatiwe mu bikorwa bitemewe byo guhungabanya umutekano wa Afurika zafashwe hagati ya 2022 na 2025.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *