Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 14 Kamena 2025 ikipe ya APR FC yahisemo gushimira abakinnyi batandatu basoje amasezerano muriyi kipe y’ingabo zigihugu ikaba yabamenyesheje ko itazakomezanya nabo mu mwaka w’imikino wa 2025/2026.
APR FC ifashe uyu mwanzuro nyuma yogutwara ibikombe bitatu aribyo icy’intwari z’u Rwanda,icy’Amahoro ndetse nicya shampiyona ibyo bigashimangira ko iyi kipe ariyo izasohokera U Rwanda mu mikino nya Africa ya CAF Champions League, Iyi kipe ikaba iri kw’isoko ry’abakinnyi bakomeye ishaka uko yagera kuntego yayo yokugera mu matsinda ya CAF Champions League nkuko ihora ibiharanira buri mwaka.
Muri abo bakinnyi yaserezeye harimo Umugande Tadeo Luanga wari uherutse gusohora ibaluwa isezera kuriyi kipe ndetse anashimira abakukunzi bayo babanye mu gihe kingana n’imyaka 2 yari amaze muriyi kipe.
Dore amazina y’abakinnyi APR FC itifuje kongerera amasezerano: Kwitonda Alain Bacca, Tadeo Lwanga, Pavel Ndzila, Nshimirimana Ismaël, Victor Mbaoma na Ndayishimiye dieudonne.
Ikipe ya APR FC yabashimiye igira iti:”Mwarakoze Cyane Ku bihe byiza Twagiranye ndetse Tunabifuriza Amahirwe Masa Mu kiragano Gishya.”
Apr FC bivugwako yamaze gusinyisha abakinnyi batandatu babanyarwanda aribo Bugingo Hakim wakiniraga Rayon sports na Iraguha Hdji nawe wakiniraga Gikundiro ndetse na Ngabonziza Pacifique wakiniraga ikipe ya Police fc, Nubwo bivugwa gutyo ntabwo iyi kipe yari yabitangaza.
None kandi hari amakuru avugako iyi kipe kuba yafashe umwanzuro wokutongerera amasezerano aba bakinnyi ari ukugira ngo ibone uko itangangaza abakinnyi yasinyishije n’umukinnyi w’umugande Ronald Ssekiganda nkuko byamaze gutangazwa n’ibitangazamakuru bikomeye hano mu Rwanda bigaruka kuri sports.

