Ikipe ya APR FC yamaze kwibikaho umugande Ronald Ssekiganda, Abarimo Adolphe bigeze he?

Mu gitondo cyo kuri uyu wambere tariki ya 16 Kamena 2025 ikipe ya APR FC yasinyishije umugande Ronald Ssekiganda ukina mu kibuga hagati.

Ni amakuru yari amaze igihe avugwa mubitangaza makuru bitandukanye ko uyu mukinnyi yamaze gusinyira ikipe y’ingabo z’Igihugu ariko kuruhande rwa APR FC rutari rwabitangaza, Kukuba uyu mukinnyi yarasinye byashimangiwe n’ifito yuyu mukinnyi yagiye hanze afite umwambaro wa APR FC.

Mugushaka kumenya byinshi kuri aya makuru LAVERITE.RW yagereye umwe mu bantu bahafi bamenya amakuru yo muriyi kipe y’ingabo z’Igihugu yaduhamirije ko uyu mukinnyi yamaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri.

Yagize ati:”yego nibyo Ronald Ssekiganda ni umukinnyi wa APR FC mu myaka ibiri iri mbere.”

Ronald Ssekiganda yavukiye i Kampala muri Uganda, akaba afite imyaka 29 y’amavuko, akaba yarahamagawe muri ekipe y’igihugu ya Uganda akaba amaze kuyikinira imikino 6 akaba yaratsinze igitego kimwe, yakiniraga SC Villa ndetse ari na Kapiteni wayo.

Mu yandi makuru wamenya agendanye n’abakinnyi binjira muriyi kipe, biravugwa ko yamaze gusinyisha umuzamu Hakizimana Adolphe wakiniraga ikipe ya Police, Bugingo Hakim na Iraguha Hdji bombi bakiniraga Rayon sports ndetse na Ngabonziza Pacifique wakiniraga Police fc.

Tubibutse ko ushaka kwamamaza cyangwa hari igitekerezo ushaka kutugezaho waduhamagara kuri 0792070858.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *