Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yatangaje ko ntamasezerano agomba gusinywa hagati y’u Rwanda na RDC kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025 i Washington.
Ibi yabigarutseho ubwo yasubizaga ubutumwa bwavugaga ku masezerano yagombaga gusinywa kuri iki cyumweru hagati y’imbande zombi.
Yagize ati:” Nta masezerano azasinywa kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena 2025 i Washington, Hagati muri Kamena yari intego yari yiyemejwe mbere y’igihe amasezerano azashyirwaho umukono muri white house, ariko byabaye ngombwa ko bigendana n’imiterere y’ibiganiro.”
Nduhungirehe yakomeje agira ati:”Nyuma y’ibiganiro bitandukanye kuri email hagati ya Amerika, Congo n’abayobozi b’u Rwanda, ibiganiro byimbona nkubone hagati y’itsinda ry’impuguke, ubu nibwo biri gutangira i Washington. Intego ni uko habaho ukuganira mu buryo butomoye bushingiye ku kuri no kugera ku masezerano yunvikanweho afitiye inyungu buri ruhande, Aho nagerwaho azashyikirizwa ba Minisitiri bububanyi n’amahanga kugira ngo babyemeze hanyuma ahabwe abakuru b’ibihugu kugira ngo bayasinye.”
Leta zunze ubumwe za America nizo zagize uruhare muri ibi biganiro hagati y’impande zombi.”
Aya masezerano kugirango asinywe hakubiyemo byinshi bigomba kubanza gukorwa mbere Yuko asinywa harimo ko, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo igomba kubanza gukemura ibibazo by’umutekano muke ubangamiye u Rwanda by’umwihariko ikibazo cya FDLR yiganjemo abasize bakoze Genocide yakorewe abatusi muri Mata 1994.
Mugihe aya masezerano yasinywa, Amerika ivugako izasinyana amasezerano n’ibihugu byombi ariko aya RDC akaba ariyo azaba afite agaciro kanini kubera ko aribo bafite umutungo kamere mwinshi.
Amerika ivuga ko hari Sosiyete zayo zicukura amabuye y’agaciro ziri mu biganiro byo kuba zashora imari ya miliyali 1,5$ muri RDC, Ikigo cy’imari Mpuzamahanga cya Amerika gishinzwe iterambere n’imikoranire mu rwego rw’imari DFC, Bivugwako aricyo kizajya kireberera ayo masezerano y’ubucuruzi kuruhande rwa Amerika mu gihe ayo masezerano yasinywa.