Muntangiriro ziki cyumweru turimo Joseph Kabila Kabange wigeze kuba Perezida wa RDC yohereje intumwa ye Kikaya Bin Karubi muri Leta zunze ubumwe za Amerika, kuganira n’abayobozi bicyo gihugu kugirango abasobanurire Politike mbi ya Prezida Tshisekedi.
Kikaya Bin Karubi, ni umwe mu bantu bahafi ba Joseph Kabila ndetse akaba ari n’umujyanama we, Muntangiriro z’iki cyumweru nibwo Kikaya yafashe iyi kirere yeerekaza i Washington DC kwerekana ishusho y’ubutegetsi bubi bwa Tshisekedi.
Iyi ntumwa kandi yagiranye ikiganiro n’igitangaza makuru gikomeye cya Jeune Afrique, yabwiye iki gutangaza makuru ko “ubutumwa nyamukuri ashyiriye abany’Amerika bukubiye mu ijambo Joseph Kabila Kabange yatangarije abanye-Congo mbere y’uko ajya i Goma mu kwezi gushize.”Muri ayo magambo Joseph Kabila yavuze mbere y’uko yerekeza i Goma yavuze mo ko agiye gutaha ndetse anatange umusanzu we mu gufasha abanye-Congo kugirango ubutegetsi bwa Tshisekedi buri kuroha ibihugu cyabo mu manga ngo bushyirweho iherezo ryanyima.
Intumwa ya Joseph Kabila, Kikaya yavuze ko agomba gusobanurira imitwe yombi igize inteko ishinga amategeko ya Leta Zunze ubumwe za America, inyungu zo kugaruka muri poliyltiki kwa Joseph Kabila ibyo yakoze kearikilugira ngo arengere umuryango wa Politike wa PPRD.
Ubundi kandi ngo anafashe gusobanurira abantu ukuri kw’ibibazo iki gihugu kiri guacamole kubera ubutegetsi bubi bwa Perezida Tshisekedi.
Mbere gato y’uko Kikaya yerekeza muri Amerika, mugenzi we nawe utavuga rumwe n’ingoma ya Tshisekedi, Moise Katimbi nawe yari aherutse kungirira uruzinduko muri iki gihugu, Ndetse bikavugwa ko yahuye ndetse akanaganira na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’iki gihugu, na nubundi bikavugwako ibiganiro baguranye binarana nikibazo cy’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Muyandi makuru wamenya yuko kandi muri Leta zunze ubumwe za Amerika hari kubera ibiganiro by’amahiro hagati y’u Rwanda na Congo, Ndetse bikaba biteganyijwe ko ibi bihugu byombi bizasinyana amasezerano y’amahoro mukwezi gutaha kwa karindwi.