Minisitiri Olivier Nduhungirehe yahuye na Emir wa Qatar i Doha baganira kumubano w’u Rwanda na RDC.

Minisitiri wUbubanyi n’Amahanaga n’Ubutwererane , Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na Minitiri w’Intebe akaba na Minitiri w’Ubanyi n’amahanga wa Qatar, Shekh Mohammad Bin Abdul Rahman Bin Jassim al-Thani, ku bufatanye bw’ibihugu byombi, banagaruka kukibazo cy’umutekano umaze iminsi utifashe neza hagati y’u Rwanda na DRC.

Ministeri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar ku wa 1 Kamena 2025, yashize itangazo hanze rigaragaza ko impande zombi zaganiriye ku ngingo zinyuranye n’uburyo bwakongerwamo imbaraga, Banaganiriye ku bikorwa bigamije gukemura ikibazo cy’umwuka mubi hagati ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda.

Emir wa Qatar, Shekh Tamim Bin Hamad Al Thani, kuwa 18 werurwe 2025, yahuje Perezida Kagame na Flex Antoine Tshisekedi wa RDC bemeranya gushyiraho umusingi wo kubakiraho mu gushaka amahoro arambye bigendananye n’ibiganiro bya Luanda na Nairobi, Byahujwe.

Nyuma haje gukurikiraho ibiganiro byabereye i Doha, byahurije hamwe Leta ya RDC na AFC/M23 hagamijwe gushaka uburyo intambara yo mu burasirazuba bwa RDC yahita ihagarara, hakaboneka amaho arambye.

Ibi biganiro byabereye i Doha byafunguye inzira ku bya Washington byamenyekanye ku wa 25 Mata 2025 hasinywa amasezerano agena amahame y’ibanze mu miyoborere, umutekano n’ibijyanye n’ubukungu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *