Denis Omedi wa APR FC yakoze igikorwa cy’ubugiraneza gikora benshi k’umutima.

Umukinnyi w’umugande ukinira APR FC yahaye ibikoresho by’isuku bamwe mubakobwa batishoboye bahariya muri Uganda.

Ni igikorwa cy’urukundo Denis Omedi yakoreye mugace ka Budondo gaherereye Jinja hariya mugihugu cya Uganda.

Mu butumwa Denis Omedi yatanze yashishikarije abahungu n’abagabo gufasha abakobwa n’abagore baba bari mumihango.

Mubikoresho yatanze harimo nibyifashishwa n’abakobwa mu gihe bari mukwezi kwabo.

Dinis Omedi aherutse guhabwa ibihembo bye yakoreye umwaka ushize ubwo yakinaga muri shampiyona ya Uganda aho yahembwe nk’umukinyi wa sezo ishize hariya muri Uganda.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *